Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Aya magambo ushobora kuyabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose waba waramubwiye, soma inkuru irambuye..

Buriya iyo abantu bakimenyana banifuza ku rushinga , usanga hari byinshi babwirana mu rwego rwo kubagarira urukundo rwabo , ariko ugasanga hari amwe mu magambo birengagiza kandi afite uruhare runini mu gushimangira urukundo rwabo.

1.Nkwibonamo: Ibaze uhuye n’ umuntu akakubwira ngo nkwibonamo , urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nk’ uko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.Automatic word wrap.

2.Umfatiye runini: Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n’ abantu benshi mu buzima , afashwa n’ abantu benshi kandi bakomeye. Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy’ubuzima bwe ni wowe umugize.

3.Aho uzaba hose nzaba ndibkumwe na we:Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n’ iby’ agaciro gakomeye by’ umwihariko ku bantu bakundana. Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje , mwishimye atari mu bibazo kugira ngo adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihaganisha uwagize ibibazo wese.

4.Uri uw’ agaciro kuri njye: Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk’ iby’ agaciro ari zahabu n’ ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n’ amafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’ agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

Related posts