Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC ishobora kuzongera kubona intsinzi haciye igihe kinini nyuma y’uko abakinnyi bayo yagenderagaho batazagaragara ku mukino wa Etincelles FC iri mu bihe byiza

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports yatangiye kwitegura umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 aho izakira Etincelles FC mu mukino uzabera mu Karere ka Bugesera.

Uyu mukino uzatangira Saa Cyenda n’igice z’amanywa zo ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, aya makipe yombi arifuza kuzasarura amanota atatu agakomeza kwigira imbere ku rutonde rw’agateganyo.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izakina uyu mukino idafite Byiringiro Lague uzafata rutemikirere tariki 25 Gashyantare 2023 aho azajya gutangira akazi gashya mu ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Sweden iheruka kumusinyisha amasezerano y’imyaka itatu.

Undi mukinnyi w’inkingi ya mwamba izaba idafite ni Ishimwe Fiston wagize ikibazo cy’imvune ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa, hakiyongeraho Ruboneka Jean Bosco wabonye ikarita ku mukino wa Gikundiro ahita yuzuza amakarita atatu y’umuhondo azatuma azaba atemerewe gukina umukino ukurikira.

Ikipe ya Etincelles FC ibarizwa mu Karere ka Rubavu, ikomeje kwitegura ku buryo bukomeye aho yifuza kuzatsinda APR FC cyangwa ikayikuraho inota rimwe nk’uko byagenze mu mukino ubanza ubwo banganyaga igitego kimwe kuri kimwe.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itozwa na Ben Moussa iri ku isonga n’amanota 37 mu gihe ikipe ya Etincelles FC itozwa na Bizumuremyi Radjab iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 33.

Related posts