Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC ibura abakinnyi batanu babanza b’ibihangange mu kibuga irakira Etincelles FC yugarijwe n’ubukene! Urutonde rw’abakinnyi 11 bazabanza mu kibuga

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 izakomeza ku munsi wayo wa 20, mu Karere ka Bugesera ikipe ya APR FC izahakirira Etincelles FC.

Uyu mukino uzakinwa ikipe ya APR FC idafite abakinnyi bafite ibibazo bitandukanye, barimo Ruboneka Jean Bosco na Niyigena Clement bujuje amakarita atatu y’umuhondo, Mugunga Yves na Ishimwe Fiston bafite imvune, hakiyongeraho na Byiringiro Lague wamaze kugurwa na Sandvikens IF.

Urutonde rw’abakinnyi 11 umutoza Ben Moussa azabanza mu kibuga

Umuzamu : Ishimwe Jean Pierre

Ba myugariro : Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Younous na Buregeya Prince.

Abo hagati : Mugisha Bonheur, Ishimwe Annicet na Manishimwe Djabel ©.

Ba rutahizamu : Bizimana Yannick, Niyibizi Ramadhan na Nshuti Innocent.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 inganya na AS Kigali, mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 33, umukino ubanza wabereye i Rubavu amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe.

Related posts