Yishwe n’ umugabo we amutwitse amuziza ko yanze gukuramo inda.

Hana Mohamed Khodor , Umudamu w’ imyaka 21 y’ amavuko yishwe n’ umugabo we amutwitse amuziza ko yanze gukuramo inda ku mpamvu umugabo yavuze ko iyo abyara uwo mwana byari ku mubera umutwaro ukomeye cyane.Aya mahano yabereye mu majyaruguru ya Tripoli mu gihugu cya Lebanon

Amakuru avuga ko uyu mugore wari usanzwe afitanye abana babiri n’ uyu mugabo , nyuma yo kubona ko umugore we atwite inda y’ amezi atanu yamusabye ko yayikuramo ariko umugore amubera ibamba.

Nyuma y’ impaka nyinshi no kutumvikana hagati y’ umugabo n’ umugore nibwo nyamugabo yahise atangira gukubita umugore we bigeraho amutwika ari nabyo byamuviriyemo urupfu nyuma yo kumara iminsi 11 ari mu bitaro.

Related posts

Kwambara ijipo ku bagabo: Ni icyaha cyangwa ni Umuco?

Umuforomo arashinjwa kwica abarwayi 9 kugira ngo abone umwanya wo kuruhuka

Ubuzima bwiza mu biganza byawe: Ibintu 10 by’ingenzi bikugira umunyembaraga!