Amagambo adasanzwe yatangajwe n’abakinnyi ba Rayon Sport yatumye iyikipe yongera gukora amateka adasanzwe kumukino wayo wambere ya Championa. Soma witonze!

Ikipe ya Rayon Sport imeze nkiyubatse bundi bushya, nyuma yokugura abakinnyi bashya batari bake, uyumunsi iyikipe iraza gutangira imikino ya Championa aho iri butangira ikina umukino wayo n’ikipe ya Rutsiro FC. nyuma y’imyitozo yanyuma rero nibwo abakinnyi ba Rayon Sport barimo Captaine wayo wungirije Ndizeye Samuel bongeye kwibutsa ibintu bikomeye abafana ndetse bakabasaba ko uyumunsi baza kuza ari benshi maze iyikipe ikaba yabaha ibyishimo byambere. mbere yo kuvuga ibyo byose ariko kandi aba basore batangaje amagambo akomeye cyane yakoze kumutima abakunzi ba Rayon Sport. wakwibaza se uti ni ayahe? Komeza usome inkuru uraza gusobanukirwa.

Ubuheruka ubwo iyikipe ya Rayon Sport yatangiraga Championa hari muri 2019-2020 nibwo ikipe ya Rayon Sport yatangiye imikino ya Championa ihita icakirana na Rutsiro. ibi byaje kuba akaga gakomeye kuko icyogihe ikipe ya Rayon Sport yaje gutsinda ikipe ya Rutsiro ibitego bigera kuri 5 byose kugitego kimwe. kurubu rero abakinnyi ba Rayon Sport bamaze gutangariza abafana ko uyumunsi ayo mateka agomba kwisubiramo ndetse iyikipe ya Rutsiro FC itakwitonda ikaba yaza guhura nuruva gusenya cyane ko abakinnyi bose b’iyikipe yambara ubururu n’umweru ikibari mumutima n’uguhera kumunsi wambere bashaka igikombe kuzageza kumunsi wanyuma wa Championa.

Ayamagambo akomeye gutya aba bakinnyi batangaje rero yaje gutuma iyikipe yongera gukora amateka adasanzwe kuko nibwo bwambere bibayeho kuva iyikipe yiswe Rayon Sport aho igurishije amatike menshi cyane mbere y’umunsi ko umukino uba noneho itagiye gukina na APR FC. ibi byatumye abantu bataragura amatike batangira guhangayika, ariko niba nawe uri mubifuza kuba wagura itike wakoresha systeme yo gukanda *702# ubundi ugakurikiza amabwiriza ukajya kwirebera aho ikipe yihanangiriza indi mumukino uribube ku isaha ya Saakumi nebyiri za Nimugoroba.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda