Rutahizamu Mpuzamahanga uri kubica bigacika muri Afurika yiyemereye ko ageze kure ibiganiro na APR FC

Ikipe ya APR FC izakoresha abakinnyi b’abanyamahanga umwaka utaha ikomeje kwerekana ko ishaka abakinnyi beza Bose ibonye kugirango izabifashishe umwaka utaha.

Mu gihe hano mu Rwanda harimo kubera imikino iri guhuza Police zo muri Afurika y’iburazirazuba izwi nka EAPCCO Games, hari abakinnyi barimo kwigaragaza cyane ari nako amakipe akomeye hano mu Rwanda akomeza kuganira nabo mbere yuko iyi mikino irangira.

Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yari yabishyizemo imbaraga nyinshi cyane ko ikipe ya Rayon Sports, APR FC ndetse na AS Kigali wabonagako ntambaraga nyinshi bari nabishyizemo ariko kugeza ubu ikipe ya APR FC abayobozi bayo bagaragaye baganira n’umukinnyi urimo kwigaragaza kurusha abandi nubwo ikipe ya Kiyovu Sports yari yamaze kumugeraho mbere.

Amakuru KGLNEWS twamenye ni uko Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi witwa Ndikumana Isaa ukinira ikipe ya RUKINZO FC yo muri iki gihugu nayo iri gukina iyi mikino ya Police, ngo yamaze kumvikana na APR FC hatagize igihinduka umwaka utaha araba ari muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ikipe ya Kiyovu Sports nubwo nayo yamaze kuvugana n’uyu mukinnyi ariko abantu benshi bameza ko APR FC iyo yinjiye ku gushaka umukinnyi ntabwo yapfa kumubura cyane ko ifite amafaranga ndetse n’ibigwi byakurura uwo mukinnyi.

Abakinnyi benshi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi bahirwa cyane no gukina hano mu Rwanda, muri aba bakinnyi harimo Bigirimana Abedi, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Bimenyimana Bonfils Caleb ndetse n’abandi banyuze hano mu Rwanda, uyu nawe arategerejwe hano ngo turebe ko hari icyo azakora cyane ko ubona ari umuhanga cyane mu mikinire ye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda