Yatungwaga nikijumba kimwe n’amata y’ijana ndetse akagerekaho urugendo rw’ibirometero, ubuzima bushaririye Murindahabi Irene yanyuzemo bwatumye ahinduka ikirangirire.

Umusore umaze kwamamara hano mu Rwanda ni umunyamakuru, n’umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umujyanama w’abahanzi akaba umwe munkingi zimyidagaduro hano mu Rwanda yitwa Murindahabi Irene ukunze kwiyita Morodekayi cyangwa se Kashamakokero akaba yaranyuze mubuzima bugoye nyamara akirwanaho kugeza ageze kugasongero.

Uyu musore yavukiye mumugi wa Kigali aho bita mu Gatsata akaba yarize mubigo bitandukanye ariko aho yigaga hose akaba yararihirirwaga numushinga kuko iwabo batari bifashije muri Kaminuza yaje kwiga itangazamakuru akaba arinako kazi kamutunze ubungubu

Irene urugendo rw’itangazamakuru akaba ameze nkuwari wararuhanuye doreko yiga mu mashuri abanza umushinga wabarihiriraga amashuri wabasabye kuvuga ikintu bumva bazaba ahazaza maze Irene avugako azaba umunyamakuru, nubwo yari muto impano yaje gukura kuko no mubigo yigagaho yari umunyamakuru impano irakura yisanga muruyu mwuga gutyo

Uyu musore watangiriye Itangazamakuru mubinyamakuru bitandukanye ariko akaba yarakoze imyaka ine adahembwa muriyo myaka yose akaba yaratungwaga nikijumba kimwe ndetse n’amata y’ijana.

Mugihe Irene yakoraga akazi kitangazamakuru adahembwa mukuruwe yaje kumureba impuhwe maze ahitamo kuzajya amwihembera akamuhemba ibihumbi makumyabiri na bitanu kukwezi

Iyi myaka yose ine yakoze kuri RBA ndetse na Isango aho yagendaga namaguru burimunsi ajya ku ishuri, akavayo akerekeza kuri Radio yavayo agasubira murugo gutyo ubwo yabaga yiririwe ikijumba kimwe n’amata y’ijana.

Akaba yaravuye ku Isango yerekeza ku Isibo Tv aho yavuye ajya kwikorera kuri MIE EMPIRE akaba Ari sheneye ya YouTube.

Uyu musore aho yagendaga azenguruka hose niho yagiye ahurira nabantu bafite Impano zitandukanye, nibwo yaje kubona Niyo Bosco abonye impano ahitamo gutangira kumufasha bibangombwa ihita ashinga Campany ayita MIE Entertainment.

Irene aka yarahise atangira gufasha NiyoBosco ndetse nyuma ye yaje no gusinyisha Vestina na Dorcas maze batangira kwamamara gutyo nubwo nyuma yaje gutandukana na NiyoBosco kuri ubu akaba arikumwe baba bakobwa babiri aribo afasha.

Irene nyuma y’umwaka avuye ku Isibo Tv yongeye gusubirayo nyuma yuko yari yarayisizemo icyuho gikomeye ariko akaba yarakomeje ibikorwa bye nkuko bisanzwe nubwo hiyongereyemo nakazi.

Murindahabi Irene akaba avuga ko gucika intege Atari byiza ndetseko iyo ukomeje guhatana ugera kuntego zawe.

Kuri ubu ni umwe mubanyamakuru bakunzwe cyane ndetse bakomeye mugisata k’imyidagaduro.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga