Agezweho, Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi ntukibaye kuri uyu wa 5, birashoboka ko Imikino yombi yabera i Kigali

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF confederation cup, nyuma yamasaha make igeze i Benghazi muri Libya igiye gufata Indege iyigarura i Kigali bitewe n’uko ikipe ya Al Hilal Benghazi yasabye ko umukino wimurwa.

Ku mugoroba wo ku wa 12 Nzeri 2023 ni bwo Al Hilal Benghazi yandikiye CAF iyisaba ko umukino wayo na Rayon Sports wakwimurwa. Yatanze impamvu y’Inkubi y’umuyaga yiswe ’Daniel’ ndetse n’imyuzure yibasiye Libya Aho kugeza icyo gihe bandika ibaruwa yari imaze guhitana abagera ku 3000.

Ibyo Rayon Sports yabimenye yamaze guhaguruka mu Rwanda. igezeyo ikipe ya Al Hilal Benghazi yabasabye ko umukino wa kwimurwa ndetse inabasaba ko imikino yombi yazakinirwa mu Rwanda, abayobozi ku mpande zombi bameranyijwiho. Impamvu nyamukuru itumye uyu mukino usubikwa n’uko muri Libya abantu bahitanwa n’inkubi bikomeje y’umuyaga ndetse n’imyuzure bakomeje kwiyongera amasaha uko agenda ashira.

Nyuma y’ubwimvikaba ku mpande zombi hasigaye umwanzuro wa CAF, aho hategerejwe kureba niba yemeza ko imikino yombi yazakinirwa mu Rwanda. Rayon sports iracyari muri Libya aho mayo igitegereje kumenya umwanzuro w’ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru w’Afurika mu nshingano CAF.

Al Hilal Benghazi yari kuzakira Rayon Sports ku wa Gatanu, tariki 15 Kanama 2023, saa 20:00 kuri Benina Martyrs Stadium mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri muri CAF Confederation Cup. Mu gihe umukino wo kwishyura wari uteganyijwe i Kigali, tariki 30 Nzeri 2023.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda