Ejo ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022, nibwo habaye igitaramo cya Seka Live cyatumiwemo Umunyarwenya w’ Umunya_ Uganda , Kansiime Kubiryaba uzwi cyane nka Anne Kansiime , cyabereye mu Mujyi wa Kigali , ahazwi nka Camp Kigali cyagaragayemo abanywenya batandukanye barimo abafite amazina akomeye mu Rwanda n’ abakizamuka.
Iki gitaramo gitegurwa n’ Umunyarwenya ukomeye mu Rwanda , Nkusi Arthus uzwi nka Rutura , ni we wari uyoboye ibikorwa byacyo aho yanyuzagamo na we agatera abantu urwenya ubundi abitabiriye iki gitaramo bagaseka kakahava.
Uyu munyarwenya mbere y’ uko agera ku rubyuniro , habanje gutambuka abandi banyarwenga bakizamuka mu Rwanda barimo uwitwa Fally Merci na we umaze kwigarurira imitima y’ Abanyarwanda, ndetse na Taikun Ndahiro.
Nkusi Arthur , yahise aha ikaze Anne Kansiime , aho yasesekaye abyina umuziki wacurangwaga n’ Umuvangamiziki , ubundi abari muri salle bose basekera icyarimwe kubera imibyinire y’ uyu mugore utakanzwe n’ imyaka ahubwo akonyonga umuziki bugashyira cyera.Yavuze ko yari akumbuye gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu yari ishize. Ati “Imyaka itanu yari myinshi cyane. Ibintu byarahindutse, muri beza nk’ibisanzwe.
Anne Kansiime yagarutse ku buzima bwe n’umugabo we baherutse kwibaruka imfura yabo. Ati “Yanyambitse impeta, sinzi ko hari undi wari kubikora.”
Uyu mugore wo muri Uganda, yumvikanishaga ko afite inkuru nyinshi zo kubara, ku buryo kuri we akeneye inama n’abafana be bakamubaza ibibazo, byageze n’aho agaragaza ko yabyibushye, ku buryo muri iki gihe n’amazina ye yahindutse, aho abantu basigaye bamwita ‘Madamu Kansiime’.