Inshuro nyinshi imyambarire iratugora kuko biba bisaba kugendana n’igihe buri munsi, ariko ntitujya twibuka ko hari ibidakenewe nko kurarana imyenda.
Urubuga rw’amakuru rwa gentside.com rwashyize ahagaragara impamvu 5 zatuma umuntu arara yambaye ubusa.
- Kutararana imyenda bituma umuntu ashyuha
Abantu benshi bibeshya ko kwambara imyenda bagiye kuryama bituma umuntu ashyuha ariko ni ukwibeshya kuko umubiri urwanya imbeho igihe umuntu yambaye ubusa. Imyambaro y’ijoro nk’amapijama n’amasogisi kimwe n’ibyo abantu bambara mu biganza mu rwego rwo gukurura ubushyuhe ni bibi kuko bibuza amaraso gutembera neza. Kuryama umuntu yambaye ubusa kandi bituma umuntu aruhura imitsi n’umubiri muri rusange.
- Ibinure biragabanuka
Usibye kuruhuka, kurara umuntu yambaye ubusa bituma umuntu atakaza ibinure, kuko iyo umuntu yumva akonje umubiri ukoresha imbaraga kugira ngo ushyuhe. Inyungu zirimo ni uko muri icyo gihe imisemburo ituma habaho gutakaza ibiro, kwisana k’uruhu ndetse n’utunyangingo dutoya tw’amagufwa irekurwa.
- Kuryama umuntu atambaye bituma ahorana itoto
Kuryama umuntu yambaye cyangwa se yabanje gushyuha bituma umubiri utarekura imisemburo ya melanine ndetse n’ituma umuntu akura akaba ari yo misemburo y’ibanze ibuza umubiri gusaza. Iyo rero ubushyuhe bugabanutse ku mubiri mu gihe umuntu aryamye atambaye, ya misemburo irarekurwa hanyuma umubiri ukagarura itoto ryawo. Umubiri kandi ubasha gukora umusemburo witwa endorphine utuma umuntu akira vuba kandi byoroshye mu gihe yarwaye.
- Kurinda ubwandu
Ibice bitose by’umubiri bikenera umwuka wo hanze. Imyenda n’ubushyuhe rero bituma udukoko twanduza (bacteries) tuvuka maze tugatera indwara. Ni byiza rero ko mu gihe umuntu aryamye areka gutwikira ibyo bice.
- Kutararana imyenda ni byiza ku bashakanye
Gukoranaho kw’imibiri y’abashakanye byongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, kandi bituma harekurwa umusemburo wo gutuma habaho kwiyumvanamo birushijeho hagati yabo