Yagaruje umupira igituza atabarwa n’uwihitiraga! Inkuru ya Keza Angelique wa Rayon Sports WFC na muganga Wihogora Radjab [AMAFOTO]

Keza yahise asubira mu kibuga

Umukinnyi w’Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore, Keza Angelique wari wamaze gutumirizwaho imbangukiragutabara yatabawe na Wihogora Radjab usanzwe ari umuganga wa Vision Football Club nyuma yo kugaruza umupira igituza akamera nk’uguye igihumure.

Ni kimwe mu byaranze umukino wa FERWAFA Women Super Cup wahuje Rayon Sports na AS Kigali kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024 kuri Stade Regionale ya Kigali yitiriwe Pelé [Stadium], ndetse uza kurangira Rayon icyegukana inyagiye Abanyamujyi ku bitego 5-2.

Ibitego bibiri bya Chavinda, icya Otolo, Khadidja na Mukandayisenga Jeannine bakunze kwita KaBoy byaburije ibya Iradukunda Calixte na Nguema Odette ba AS Kigali, maze Rayon Sports yuzuza ibikombe bitatu mu mwaka umwe ari na wo yazamutsemo bwa mbere mu Cyiciro cya Mbere.

Indi nkuru muri uyu mukino, ni iya Keza Angelique wa Rayon Sports WFC na muganga wa Vision FC, Wihogora Radjab.

Ubwo uyu mukino wari ugeze hagati, Keza Angelique wa Rayon Sports yaje guterwa umupira, awugaruza igituza n’inda nuko yitura hasi amera nk’uguye igihumure; ibyateye bagenzi be ubwoba bukomeye ari na ko bamutabariza ku babyigiye.

Nta kuzuyaza binjiye mu kibuga ariko basanga bikomeje kugorana, bahitamo guhamagara imbangukiragutabara “Ambulance” ngo yihutanwe kwa muganga.

Wihogora Radjab usanzwe ari umuganga wa Vision FC ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yahise yinjira mu kibuga avuye muri Stade kuko yari yaje kureba umukino bisanzwe.

Uyu mugabo yinjiye mu kibuga aza kumutabara kandi bigenda neza, ntiyaba akijyanwe kwa muganga igitaraganya, ahubwo agaruka mu kibuga arakina nk’aho nta cyabaye mu buryo bwakoze benshi ku mutima.

Keza Angelique ashimira Wihogora Radjab wari umaze kurokora ubuzima bwe
Keza yahise asubira mu kibuga
Keza yari yamaze guhamagarizwa Ambulance
Wihogora Radjab kuri ubu arashimirwa na benshi

Related posts

“Twishyizemo ibibazo by’ubuyobozi ntacyo twaba tugikoze!” Iraguha na Muhire Kevin bavuze ahahishe imbaraga za Rayon Sports imbere ya Rutsiro FC

Azagarurwa na nde? Perezida wa Kiyovu Sports yashenguwe bikomeye no kunyagirwa na Police FC; ibibazo byisuka mu bindi

Mbappé yahisemo izihiga! Ihere ijisho imodoka z’ibitonore zahawe abakinnyi ba Real Madrid