Anicet na Biramahire batunguranye, Johan Marvin ayobora amasura mashya, Sahabo na York bakomeza ibihano! Amavubi yahamagaye 38 azifashisha kuri Bénin

Torsten Frank Spittler utoza Amavubi yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 38 azifashisha kuri Benin

Umudage, Torsten Frank Spittler utoza IKipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 38 azakuramo 26 azifashisha ku mikino u Rwanda ruzahuramo n’Ikipe y’Igihugu ya Bénin mu Ukwakira uyu mwaka mu gushaka itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Binyuze mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko yahamagaye abakinnyi barimo abashya n’abatari baherutse nka Ishimwe Anicet uherutse kwerekeza muri Olympique de Beija muri Tunisie, Biramahire Abeddy Christophe wa Clube Ferroviário De Nampula muri Angola, Kury Johan Marvin wa Yverdon Sports, n’umunyezamu Buhake Clement wa Ullensaker/Kisa yo muri Norway.

Uru rutonde ariko ku rundi ruhande ntiruriho Niyonzima Olivier Seif, Rwatubyaye Abdul, Rafael York na Hakim Sahabo kimwe na Muhadjiri Hakizimana.

Umutoza Frank Torsten Spittler yahisemo guhamagara abanyezamu batanu batarimo Maxime Wessens udafite ikipe. Bagizwe na Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Buhake Clement (Ullensaker/Kisa), Hakimana Adolphe (AS Kigali), Muhawenayo Gad (Gorilla FC) na Niyongira Patience (Police FC FC)

Ba Myugariro bagizwe na Omborenga Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Gilbert (APR FC), Ishimwe Christian (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (AEL Limassol), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Zira), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Hirwa Jean de Dieu (Bugesera FC)

Abakina Hagati mu Kibuga bagizwe na Bizimana Djihad (FC Kryvbas Kryvi Rih), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Police FC), Mugisha Bonheur Casemiro (Stade Tunisien), Nkundimana Fiabio (Marines), Rubanguka Steve (Al Nojoom) na Ngabonziza Pacifique (Police FC)

Ba Rutahizamu barimo Mugisha Gilbert (APR FC), Kevin Muhire (Rayon Sports), Kabanda Serge (Gasogi United), Samuel Gueulette (RAAL La Louvière), Mbonyumwami Taiba (Marines), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards), Kwizera Jojea (Rhode Island), Niyibizi Ramadhan (APR FC), Salim Abdallah (Musanze FC), Ishimwe Anicet (Olympique de Beija), Mugisha Didier (Police FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Clube Ferroviário De Nampula), Tuyisenge Arsene (APR FC), Dushimimana Olivier (APR FC) na Kury Johan Marvin (Yverdon Sports)

Biteganyijwe ko Amavubi azatangira umwiherero ku wa Mbere, tariki 30 Nzeri 2024. Ni mu gihe tariki ya 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzasura Bénin bakinire muri Côte d’Ivoire, tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro. Ni mu itsinda D ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

U Rwanda ruherutse kunganya imikino ibiri rwakinnye na Nigeria na Libye, aho ubu ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri ku rutonde ruyobowe na Nigeria n’amanota ane, Bénin ni iya kabiri n’amanota atatu, mu gihe Libye ari iya nyuma n’inota rimwe.

Abakinnyi benshi biganjemo abinjiraga mu kibuga bagarutse na none

Related posts

Yagaruje umupira igituza atabarwa n’uwihitiraga! Inkuru ya Keza Angelique wa Rayon Sports WFC na muganga Wihogora Radjab [AMAFOTO]

“Twishyizemo ibibazo by’ubuyobozi ntacyo twaba tugikoze!” Iraguha na Muhire Kevin bavuze ahahishe imbaraga za Rayon Sports imbere ya Rutsiro FC

Azagarurwa na nde? Perezida wa Kiyovu Sports yashenguwe bikomeye no kunyagirwa na Police FC; ibibazo byisuka mu bindi