“Twishyizemo ibibazo by’ubuyobozi ntacyo twaba tugikoze!” Iraguha na Muhire Kevin bavuze ahahishe imbaraga za Rayon Sports imbere ya Rutsiro FC

Iraguha Hadji avuga ko nta ibibazo by'ubuyobozi bihari ariko batabitindaho nk'abakinnyi bagakora akazi kabareba.

Rutahizamu wa Rayon Sports, Iraguha Hadji, yatangaje ko nk’abakinnyi ba Rayon Sports badacibwa intege n’uko Rayon Sports imaze iminsi nta muyobozi mukuru wemewe ifite; mu gihe Kapiteni, Muhire Kevin yemeza ko kugira iyi kipe yitware neza bigomba kugirwamo uruhare n’abafana bayo bakaza kuyishyigikira bahereye ku mukino wa bafitanye na Rutsiro FC.

Bikubiye mu byo batangaje mu gihe habura amasaha make ngo Rayon Sports yerekeze mu karere ka Rubavu gukina umukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona bafitanye na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda.

Abajijwe aho Rayon Sports iri gukura umuhate igaragaza muri iyi minsi; ibintu byayifashije kubona amanota atatu ya mbere itsinze Gasogi United, kandi hari ibibazo by’imiyoborere mu ikipe, Iraguha Hadji uzaba akina na Rustiro FC yanyuzemo yavuze ko abayobozi atari bo bajya mu kibuga.

Ati “Abakinnyi ubwacu tugomba kwishakamo imbaraga zisumbuyeho kuko iby’abayobozi bitandukanye n’ibyo dukora mu kibuga kuko umuyobozi ntabwo ajya mu kibuga, we akorera mu biro twebwe tukajya mu kibuga. Ubwo rero tugiye kwishyiramo ibyo by’ubuyobozi ngo harimo ibibazo, urumva nta kintu twaba tugikoze. Twe turita cyane ku biri mu kibuga ubwo Imana nidufasha bizagenda neza nk’ibindi byose.”

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ku rundi ruhande yavuze ko ibibazo ikipe irimo babizi ariko ari abanyamwuga bitabakanga, ngo kugira ngo bishire ni uko bagomba gutsinda.

Ati “Hari hamaze iminsi havugwa ibintu bitandukanye, ni byo hari ibibazo muri Rayon Sports ariko ntibyaduca intege kuko turi abakinnyi b’abanyamwuga tuzi icyo dushaka, kugira ngo ibyo bibazo bikemuke ni uko tugomba gutsinda imikino iri imbere.”

Yasabye kandi abakunzi ba Rayon Sports gutanga amafaranga mu ikipe ko na bo bazabaha ibyishimo.

Ati “Baze ari benshi badushyigikire batange amafaranga batahane ibyishimo baze badushyigikire uhereye kuri Rutsiro batange n’ayo mafaranga menshi mu ikipe bazatahana ibyishimo.”

Rayon Sports kuri ubu yujuje amanota 5/9, irahaguruka kuri uyu wa Gatanu yerekeza mu karere ka Rubavu ahubatse Stade Regionale Umuganda, aha hakaba ari na ho izakirirwa na Rutsiro FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 mu mukino w’umunsi wa 5 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Iraguha Hadji avuga ko nta ibibazo by’ubuyobozi bihari ariko batabitindaho nk’abakinnyi bagakora akazi kabareba.
Muhire Kevin asaba Aba-Rayon kujya i Rubavu ku bwinshi!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda