Willy Onana Ukinira ikipe ya Rayon Sport unifuzwa n’ikipe y’igihugu yahakanye yivuye inyuma ibyo gutukana nabafana ashinjwa. Yatangaje amakuru yihumure kubafana . kurikira witonze!

Rutahizamu mpuzamahanga ukinira ikipe ya Rayon Sport umaze iminsi ari kwifuzwa n’ikipe y’igihugu amavubi, kurubu ari kuvugwa cyane kumbuga nkoranyambaga nyuma yuko hagaragaraye amagambo ameze nk’ibitutsi uyumugabo yibasiye abafana abatuka abatukuza.uyumusore uhakana ko atigeze akora ibi bintu ahubwo akaba atangaza ko haba hari umuntu waba waragerageje gukoresha amazina ye yandika ibyo bitutsi ko we atatinyuka gutuka abafana kandi ngo kubwe akaba ari umukinnyi mukuru utabona umwanya wo gusubizanya n’abafana.

Nubwo kugeza ubu uyumusore yateye utwatsi kubimuvugwaho byo gutukana n’abafana, abantu benshi bategereje ko uyumusore yavuguruza ibi byose byavuzwe ndetse akaba yanatanga ikirego hagashakwa uwaba ari kumwiyitirira agatuma abafana ba Rayon Sport bari basanzwe bamukunda batangira kunenga imyitwarire yuyumusore wifuzwa n’ikipe y’igihugu amavubi.

Icyazamuye ibi byose, ni ibintu ikipe ya Rayon Sport yanditse kurukuta rwayo rwa instagram aho bagiraga bati: ” Bakunzi bacu, nyuma y’umusaruro udashimishije wabaye ubwo twahuraga na Kiyovu Sport mu irushanwa rya Made in Rwanda, ntabwo bizahoraho ,turacyari ikipe ishyize hamwe kandi yiteguye gutsinda.” nyuma umufana yahise asubiza avugako ashaka ko iyikipe yagura abafana ndetse anongeraho ko Rutahizamu Willy Onana burigihe abatenguha uko bagiye gukina n’amakipe makuru. uyumuntu wiyitiriye uyu rutahizamu (nkuko nyirubwite abivuga) yahise asubiza avugako gukina bitoroshye ndetse avuga ko uwo watanze igitekerezo cyo gusimbuza onana yaza agakina mucyimbo cye maze bakanamuhemba mucyimbo cye.

Ibiganiro bitukana byakomeje ariko biza kurangira rubuze gica. ubwo umunyamakuru wacu yaganiraga n’uyumukinnyi yahakanye ko atigeze yandika ibi byose ko ndetse we igihe amaze akina umupira gihagije kugirango abe umukinnyi mukuru ndetse anatangaza ko atabona umwanya wo gusubizanya nuyumufana ko ndetse abizi neza ko abafana igihe cyose baba bafite ibibazo. ikindi cyashimangiye ko uyumusore atariwe wanditse ibi nuko kugeza ubu icyongereza azi kitangana nicyo uwasubije yanditse kuko ari umusore usanzwe akoresha ururimi rw’igifaransa gusa. akaba yahumurije abafana ndetse akabatangariza ko arikugaruka vuba kugirango batwarane igikombe nkuko yabibasezeranije umwaka wimikino ugiye gutangira.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda