Biteye agahinda , Umukobwa yatemye igitsina cy’ umuhungu bakundana amuziza kwanga ko baryamana.( inkuru irambuye)

Muri Malawi haravugwa inkuru y’umukobwa wakase igitsina cy’umuhungu bakundanaga amuziza ko ngo yaje kumusura ashaka ko amurongora undi akabyanga nk’uko ikinyamakuru Nyasa Times kibitangaza ngo uyu mukobwa w’imyaka 15 akaba yamaze gutabwa muri yombi.

Nk’uko Umuvugizi wa polisi mu gace ka Phalombe muri Malawi Augustus Nkhwazi abitangaza ngo uyu mwana w’imyaka 15 yibasiye umukunzi we w’imyaka 22 amukorera amahano adasanzwe.Ngo bivugwa ko umusore Misheck Chinkhuku yanze gukundana n’umukunzi we, bikarakaza uyu mukobwa dore ko ngo yari atwite inda y’amezi atanu.

Bivugwa ko Olivia Kalimbuka-Chinkhuku yemeye ko yatemye igitsina cy’umukunzi we igihe yari asinziriye. Uyu mugabo ngo ubusanzwe akora akazi ko kuroba mu kiyaga cya Chilwa ngo akaba yari amaze iminsi itatu hanyuma aza kugaruka kureba uyu mukobwa ahageze yaramwakiriye maze bagiye mu cyumba cyo kuraramo, amusaba ko baryamana.

Umugabo ngo yaranze, avuga ko ananiwe cyane, umugore yanze kubyemera ahitamo guca ibice bye by’ibanga igihe yari asinziriye cyane.

Ububabare bukabije bwatewe n’icyuma uyu mukobwa yamukatishije igitsina ngo bwaramukanguye maze ataka asaba ubufasha ”,

Umuvugizi wa polisi, Augustus Nkhwazi avuga ko Raporo ibanza ivuga ko abaturanyi bihutiye kugera aho icyaha cyakorewe ariko basanga byamaze kuba aho ngo uwahohotewe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Chitekesa mbere yo koherezwa mu bitaro byo mu karere hanyuma undi ahita atabwa muri yombi.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro