Willy Essomba Onana yahawe amafaranga ateye ubwoba n’ikipe iri kumwifuza yo mu Barabu n’abakinnyi bakina i Burayi batigeze babona mu buzima bwabo

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon yamaze kumvikana n’ikipe ikomeye yo mu Barabu ariko icyatangaje benshi ni amafaranga agiye guhabwa.

Hashize iminsi hasohotse amakuru avuga ko rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana arimo gushakwa cyane n’ikipe ya SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania bijyanye ni uko umutoza w’iyi kipe byavugwaga ko ari we urimo kumwifuza cyane gusa ibi abakurikiranira hafi ikipe ya SIMBA SC bavuga ko iyi kipe idashaka Onana ahubwo bifuza Manzi Thiery gusa.

KIGALI NEWS twaje gushaka amakuru y’indani tumenya ko rutahizamu Leandre Willy Essomba Onana arimo gushakwa cyane n’ikipe zo mu Barabu Kandi zikomeye ariko ikipe ya Al Jandal yo muri Saudi Arabia niyo iri guhabwa amahirwe bitewe nibyo irimo kumuha. Amakuru twamenye ni uko uyu mukinnyi iyi kipe ikina icyiciro cya kabiri irimo kumuha Million 400 z’amanyarwanda ubwo ni Ibihumbi 400 by’amadorari.

Leandre Willy Essomba Onana kugeza ubu imyaka ibiri yasinye mu ikipe ya Rayon Sports igomba kurangira ubwo iyi sezo izaba irangiye. Ikipe ya Rayon Sports yagerageje kuganiriza uyu rutahizamu ariko kongera amasezerano biragoye bitewe nibyo ari gusezerankwa nandi makipe akomeye.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda