Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na bagenzi bacu b’ Umuryango TV dukesha iyi nkuru yavuze ko ubusanzwe akora akazi mu mahoteli ndetse na resitora akaba yaramenyanye na Kazungu Denis ubwo yandikirwaga nawe amubwira ko yamurangira akazi.
Kanda hano wumve iyi nkuru yose uko byagendekeye uyu mukobwa wari ugiye kwicwa n’ Akazungu
Uyu mukobwa kandi yatangaje ko nyuma yo guhamagarwa cyane na Kazungu yaje kugira amatsiko yo kumenya umuntu ushaka kumurangira akazi bikaza gutuma Kazungu amuhamagara akoresheje uburyo bwa videwo ndetse bakaza no gupanga uburyo bwo kubonana.
Uyu mukobwa kandi yatangaje ko yahuye n’ibibazo akimara guhura na Kazungu aho yagize ati”twaravuganye duhana gahunda y’uburyo turi bubonane akambwira gahunda z’akazi nuko ambwira aho ndamusanga niko gufata moto ngo musange aho yari yandangiye mpageze nakirwa n’umukobwa wakoraga mu kabari kazungu yari arimo anyweramo hanyuma mpabwa ikaze nawe ndetse angurira na fanta turaganira gusa mubajije kubyerekeye akazi ambwira ko atari we ugatanga ko utanga akazi ari mu rugo gusa ko ari hafi twajyayo”.
“Birangiye ndabyemera turagenda tugeze aho mu rugo naratunguwe kuko nabonye muri salon ye ntabintu birimo ndetse ntanintebe mbese inzu ntakintu cyari kirimo hanyuma Kazungu mu burakari bwinshi ambwira gushyira hasi ibyo nari mfite byose maze kubihashyira aranigagura nyuma yibyo anansambanya ku gahato birangiye azana agatebe ansaba kwicaraho arangije anzirika amaguru n’amaboko nuko ambaza amafaranga mfite kuri konti yanjye yose ahita ayiyoherereza nyuma y’ibyo ambaza nimero z’abakobwa b’abakire tuziranye mubwira ko ntabo nzi arankubita mpita pfa kumubwira izo ntekereje zose azandika ku rupapuro ibyo birangiye anjyana mu kindi cyumba arongera aranzirika burinda bucya”.
Mu gitondo ahagana muma saa tatu yamubwiye ko ikintu cyatuma amurekura ari uko agomba kwemera guhamagara aho acumbitse akababwira ko atazahagaruka agiye kohereza umuntu umufitiye ibyangombwa agatwara ibikoresho bye byose biri mu nzu nuko aremera hanyuma Kazungu akajya ahamagara kuri telefone abantu ababwira ko ashaka kubarangira akazi ariko bakabyanga kuko hari bamwe muri bo bamusubizaga ko batasubira mu manyanga ye mu gihe kandi ibyo byabaga niko yarimo agenda yihambura imigozi yari yaziritswe na Kazungu
Nyuma yo kwihambura yashatse gucikira hepfo abona harafunze agaruka haruguru asesera mu miyenzi yiruka ku musozi yambaye uko yavutse aruhukira mu rugo rw’umuturanyi wa Kazungu niko kubatekerereza ibyamubayeho nyuma ahamagara inshuti ye imuzanira imyenda bajya kwa muganga kwivuza.
Uyu mukobwa kandi yasoje asaba inzego ko yafashwa akabona ibyangombwa bye birimo indangamuntu ndetse akaba yanasubizwa amafaranga yambuwe yari afite kuri konti ye byongeye kandi akaba yanahabwa indishyi z’akababaro kubera ibyamubayeho.