Uwari umuyobozi muri Rayon Sports kwambara umwenda wa APR FC bimukuye ku mugati

Rukundo Patrick wari Perezida wa Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports, yeguye nyuma yo kugaragara yitabiriye umukino wa APR FC na Pyramids FC yambaye umwambaro w’ikipe ya APR FC ihangana na Rayon Sports.

Uyu mugabo yagaragaye mu ruhame yambaye umwenda wa APR FC kuri iki cyumweru ubwo APR FC yakinaga na Pyramids FC yo muri Misiri mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league.

Nyuma y’uyu mukino Abafana ba Rayon Sports ntibishimiye kubona umuntu wabo yambaye umwenda wa bakeba ndetse bamubwira amagambo atari meza arinacyo cyatumye uyu mugabo ahitamo kwegura ku mirimo ye.

Rukundo Patrick yatangaje ko yeguye kugirango atange umutuzo mu ikipe. Mu ibaruwa yanditse yatangaje ko azahora ari umunyamuryango wa Rayon Sports kandi azayiba hafi. Uyu Mugabo yaramaze imyaka 3 ari muri Komite ya Rayon Sports kuva mu kwezi k’Ukwakira 2020.

Ibaruwa yanditse asezera

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda