Ikipe ya Kiyovu Sports yakubise amavi hasi irimo gutakambira FERWAFA iyisaba kuyirenganura

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kumara igihe itsindirwa umusubirizo, uyu munsi yanditse ibaruwa isaba kurenganurwa cyane ko yo ihamya ko yibwe.

Mu iraruwa ndende bandikiye ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu nshingano hano Rwanda (FERWAFA), Kiyovu Sports irasaba ko yarenganurwa kubera ko Abasifuzi bari gufata ibyemezo bituma itakaza imikino.

Abo muri Kiyovu Sports bavuze ko nko mu mukino wa mbere bakinnye na Muhazi United, umusifuzi wo Kuruhande yabimye Penaliti ahubwo agasifura ikosa batasobanukiwe. Bakomeza bavuga ko no k’umukino wa bahuje na Gasogi United, umusifuzi Murindangabo Moise wari hagati mu Kibuga yari jaje ari gatumwa, Kuko penaliti yahaye Gasogi United itariyo ahubwo yabikoze nkana kugirango Gasogi ikunde ibone igitego cyo kwishyura.

Kiyovu Sports ivuga ko yakabaye yarabonye amanota 4 ariko kubera Abasifuzi ikaba yarayatakaje. kiyovu Sports ikomeza ivuga ko biturutse ku kuba Football ari umukino w’Amarangamutima, iyo umuntu abogamye amanota akajya kuruhande atarakwiye kujyaho umuntu ashobora kurakara agakora ibidakwiye.

Ibaruwa ndende kiyovu Sports yandikiye Ubuyobozi bwa FERWAFA

Ibaruwa ndende yasinweho na Ndorimana Jean François Régis uyobora Kiyovu Sports Association

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda