Videwo; Abanyamakuru bakomeye mu Rwanda babyiniye mu kiganiro bishimisha imbaga nyamwinshi

Abanyamakuru bakomeye ku Isibo TV, Bianca Baby na Mc Buryohe bagaragaye bari kubyina indirimbo igezweho muri Afurika, aho bayibyinaga mu buryo budasanzwe bwashimishije abafana baba banyamakuru bo kuri Televiziyo ikomeye mu myidagaduro mu Rwanda.

Ubusanzwe aba banyamakuru Bianca na Mc Buryohe basanzwe ari n’ababyinnyi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, aho basanzwe babyinana mu ndirimbo zigiye zitandukanye ariko ntabwo babigize umwuga. Bakunze guhimbana imbyino ibi bizwi nka choreography mu ndimi z’amahanga.

Kuri iyi nshuro aba banyamakuru bafatanyije n’ubavangira imiziki mu kiganiro basangije abafana babo amashusho bari kubyina indirimbo igezweho izwi ku izina rya Soweto y’umuhanzi Victony uri mu bagezweho muri Afurika.

Umunyamideli, Umunyamakuru ndetse n’umubyinnyi Bianca Baby yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho yafatiwe mu kiganiro, aho bari bari kubyina indirimbo igezweho yitwa Soweto ya Victony.

Reba Videwo

https://www.instagram.com/reel/ClB3mJFKEZ_/?igshid=YmMyMTA2M2Y=

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga