Umukobwa amereye nabi umukunzi we uhora umurya amafaranga yakuye mu kuryamana n’abandi bagabo

Umusore ntiyorohewe n’umukunzi we uhora amutuka amuziza ko arya amafaranga akura mu bandi bagabo baryamana buri ko yabasuye.

Uyu musore uzwi ku izina rya MAINTENA @WebTechAndS kuri Twitter yavuze ko yamenye ko umukunzi we amuca inyuma ariko ahitamo gukomeza kubana na we kugirango akomeze abone ku mafaranga uyu mukobwa yinjiza.

Yavuze ko kuri ubu umukunzi we asigaye yirwa amutuka nyuma y’aho umusuye ashonje akarya ku biryo bye.

Uyu musore avuga ko yamututse kandi agaragaza ko yatetse ibiryo n’amafaranga yabonye binyuze mu busambanyi ariko akayaryaho.

Yavuze ko kuva icyo gihe atapfa kurya ikintu cyose uyu mukobwa yatetse.

Yanditse kuri Twitter; ”ndabizi ansha inyuma gusa mperutse kujya iwe nshonje ndya ku biryo bye none yararakaye.Yantutse ko amafaranga akoresha muguteka yayakuye mu buraya.Nibwo mperuka kurya cyangwa kugira icyo musaba”.

Related posts

Amatora mu mucyo 2024: Nyakubahwa Paul Kagame yabuzeho ibice ngo atsindire ku kigero cy’100%

Gicumbi: Dr. Frank Habineza yijeje abaturage gukuraho ikigo cy’inzererezi cyo mu murenge wa Rukomo

“Ubukene, ubujiji, indwara, ibyo byarangiranye n’ubuyobozi bubi bwari bwarangije igihugu”! Nyakubahwa Paul Kagame