Umutoza wa APR FC Adil Mohammed Erradi yatangaje ikintu gikomeye cyatumye abanzi be babyinira ku rukoma

Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, yatangaje ko atigeze agaruka muri APR FC kuko yabwiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ko atagishakwa muri iyi kipe.

Adil yatangarije The New Times kuri uyu wa mbere,tariki 14 Ugushyingo ati“Nabujijwe gukora akazi kanjye; abayobozi ntibakinshaka ukundi … uko ni ukuri. “

Amakuru avuga ko Adil Mohamed atazigera agaruka kuyitoza ahubwo agomba gutanga ikirego muri FIFA kuko umutoza ngo aba ari mu kazi cyangwa atakarimo ko nta mutoza ujya uhagarikwa mu kazi ke.

Bivugwa ko APR FC nyuma yo kwanga kugaruka yamusabye ko basesa amasezerano akaba yakwishyurwa miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda ariko akaba atabikozwa akaba ashaka ko yishyurwa amasezerano ye yose aho APR FC yamwishyura arenga miliyoni 500 FRW.

Umuvugizi wa APR FC,Tony Kabanda,yabwiye Radio Rwanda uyu munsi ko bategereje kureba icyo uyu mutoza azabarega hanyuma bakiregura kuko ngo kugeza ubu nta kirego barumva.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha