Ibikomeye wamenya byavuye mu nama idasanzwe ya Perezida Biden wa Amerika na mugenzi we w’Ubushinwa

Mu ijoro ryakeye Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yahuye na mugenzi we Joe Biden wa Amerika mu nama yamaze amasaha atatu.

Muri iyi nama ikomeye, abakuru b’ibihugu ku mpande zombi baganiriye ku bibazo bya Taiwan, Korea ya Ruguru, n’intambara y’Uburusiya muri Ukraine.

Nyuma y’iyi nama ndende, Perezida Biden yizeje ko nta “ntambara y’ubutita nshya” izabaho hagati yabo n’Ubushinwa, yongeraho kandi ko abona ko Ubushinwa butazatera Taiwan.

Ku ruhande rw’Ubushinwa, Xi nawe yagize ati: “Umubano w’Ubushinwa na Amerika ntukwiye kuba uwo hasi hejuru…Isi ishobora kwakira iterambere n’uburumbuke buhuriweho bw’Ubushinwa na Amerika.

Iyi ni yo nama ya mbere y’imbonankubone yahuje aba bombi kuko bajyaga bavugana kuri telefoni no mu buryo bw’amashusho.

Xi na Biden bari muri Indonesia mu nama ya G20 ihateraniye, yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.