Uturere dushyuha cyane: Dore ibyiza 7 byo kurya Ipapayi mu Mpeshyi

Ipapayi ni imbuto zizwiho uburyohe bwihariye zikaba zifashishwa cyane mu turere dushyuha ku bw’ibyo, kurya ipapayi mu mpeshi bitanga inyungu zitandukanye mu buzima bitewe n’amazi menshi yifitemo, ndetse n’imyunyungugu ikungahaye ku mavitamine.

Dore ibintu birindwi by’ingenzi byo kurya ipapayi mu mpeshyi.

1. Ituma umubiri ugira amazi
Ipapayi yifitemo amazi menshi, ifasha kubobera k’umubiri no kugarura ubuyanja mu gihe cy’izuba.ibi rero bifasha umubiri kugumana ubushyuhe bugenwe kandi bikanatuma impyiko zikora neza.

2. Ipapayi ifasha uruhu gusa neza.
Ipapayi igufasha kurinda uruhu kwangirika mu gihe cy’izuba kandi ituma umuntu agaragara neza.

Gufata uruhu neza binyuze mu kurya ipapayi bigabanya ibimenyetso byerekana gusaza no gukira ibikomere neza kandi vuba.

3. Kurya ipapayi bituma igifu gikora neza.
Ipapayi irimo icyitwa enzyme papain ifasha igogora kandi ifasha kumenagura poroteyine, bigatuma umubiri winjiza intungamubiri neza.

4. Kurya ipapayi birinda amaso.
Ipapayi irimo antioxydants ishobora kurinda ijisho imirasire y’umucyo mwinshi w’ubururu utangwa n’ibikoresho bya digitale nka P C S na terefone.

5. Ipapayi ifasha umutima gukora neza.
Ipapayi irimo fibre, antioxydants na potasiyumu ifasha kugabanya imyanda yo mu maraso( cholesterol) no kugabanya umuvuduko w’amaraso.

Ituma umutima utera neza bikagabanya ibyago by’indwara z’umutima.

6. Ipapayi irinda umubiri indwara zidakira.
Ipapayi irimo choline ifasha kugabanya gushyuhirana mu mubiri.ibi binagufasha gukemura ibibazo nka artite no kugabanya ibyago by’indwara zidakira.

7. Ipapayi ntibamo ibinyamavuta.
Ipapayi ntigira karori na fibre nyinshi, kubwibyo rero ipapayi ni imbuto nziza zifasha mu gucunga ibiro bigatuma umubiri wumva uguwe neza byuzuye.

Related posts

Aisha ufite igikomere cy’ urukundo yavuze ko atazasubira gusura abasore muri ghetto kuko ngo yakuyemo imbwa yiruka

Birinda abantu kugona! Ibyo wasangiza abandi ku byiza byo kuryamira ibumoso

Ngororero: Abaturage baravuga imyato Paul Kagame wabahinduriye ubuzima.