Rayon Sports ifite jambo ki imbere y’abakinnyi icumi bakomeye iri kwifuza gusinyisha muri iyi mpeshyi?

Emery Bayisenge, Usengimana Faustin, Rukundo Abdul-Rahman na B.B Caleb mu bifuzwa na Rayon Sports!

Ikipe ya Rayon Sports FC ifite umukoro ukomeye wo kwitwara neza ku isoko ry’abakinnyi nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino wa 2023/2024 isigaranye abakinnyi umunani bonyine bakiyifitiye amasezerano.

Hamwe no kubura abakinnyi nka Hakizimana Muhadjiri [wongereye amasezerano muri Police], Omborenga Fitina [utarabona ikipe], Ishimwe Christian [watwawe na Police FC] ndetse n’Umurundi Fred Niyonizeye [watwawe na Mukura VS], Rayon Sports iravugwa mu biganiro n’abakinnyi icumi.

Mu bo amakuru avuga ko iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru ishobora gusinyisha, barimo Abarundi Bimenyimana Bonfils Caleb, Rukundo Abdul-Rahman na Ndayishimiye Richard;  Omborenga Fitina, Nshuti Dominic Savio, Usengimana Faustin, Bayisenge Emery, Bizimana Yannick, Niyonzima Olivier Seif, na Kabange wakiniraga ikipe ya Muhazi United.

Mu bigaragara, umwanya ikipe ya Rayon Sports ikeneye kurusha iyindi ni ku ukina nka rutahizamu [Number 9], ari na ho hava amakuru avuga ko iyi kipe iri kuganiriza Bimenyimana Bonfils Caleb kuri ubu udafite ikipe ndetse na Bizimana Yannick wasezerewe na APR FC nyuma y’imyaka ine yari ishize atambara Ubururu n’Umweru “Murera”.

Amakuru KglNews ihagazeho avuga ko Bimenyimana Bonfils Caleb ari mu Rwanda, kuva yava muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Kaizer Chiefs asheshe amasezerano nyuma yo kugira ibibazo by’imvune ikomeye bigasaba ko ajya kwivuza, ndetse aza gusimbuzwa undi rutahizamu. Icyakora amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu musore avuga ko gusinyira Rayon Sports ari amahitamo ya kure kuri we gusa ngo ikipe iramwifuza cyane.

Iyi kipe ifite inkomokomuzi i Nyanza, iravuga ko kuri miliyoni 47 zakusanyijwe n’abakire b’abakunzi ba Rayon Sports bashyigikiye umushinga wa Perezida uriho, Uwayezu Jean Fidele zo kugura rutahizamu, bazakuramo miliyoni 40 bakazigura rutahizamu.

Kuri Rukundo Abdul-Rahman, amakuru yemeza ko yabaye amahitamo nyuma yo kubura Hakizimana Muhadjiri ku munota wa nyuma, ndetse uyu musore w’Umurundi wakiniraga Amagaju FC na we arashaka gusinyira Rayon Sports aho yatangwaho miliyoni 25; zirimo 15 zahabwa Amagaju ndetse n’izindi 10 umukinnyi yafata ku giti ke.

Ahandi Rayon Sports yifuza kongeramo umukinnyi, ni mu mwanya w’ubwugarizi. Haravugwa abakinnyi babiri b’Abanyarwanda abakinaga hanze y’igihugu: Bayisenge Emery na Usengimana Faustin bagomba kuzarebwamo umwe uzafatanya na Mitima Isaac na Nsabimana Aimable bari bahasanzwe.

Abakinnyi bafite amahirwe menshi yo kwinjira muri Rayon Sports ni Niyonzima Olivier Seif, Kabange usanzwe ukinira Muhazi United ndetse na Ndayishimiye Richard wa Gorilla FC banakiniye iyi kipe mu Kuganura Stade Amahoro ivuguruye mu cyiswe Umuhuro w’Amahoro taliki 15 Kamena 2024. Seif ikibura ni ukwemeranya ku mushahara gusa ndetse bishobora no kurara birangiye kuko ubushake buhari ku mpande zombie n’ibyo batemeranyagaho bikaba atari byinshi.

Rayon Sports kandi irizera gusinyisha umukinnyi umwe hagati ya Omborenga Fitina na Ndayishimiye Richard basanzwe bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo bugarira. Omborenga birasa n’aho byarangiye kwijira muri Rayon Sports gusa aracyafite icyizere cy’uko yabona ikipe ikomeye muri Tanzania atayibona akabona gusinyira Rayon bamaze kwemeranya. Icyakora mu gihe kuri Omborenga bitakunda, iyi kipe yapfa agasoni Ndayishimiye Richard.

Abandi bakinnyi bavugwa muri Rayon Sports ni Nshuti Dominic Savio wayihozemo. Gusa Rayon Sports bitewe n’urwego yifuzaho ikipe kuva mu mwaka utaha, amakuru avuga ko n’ubwo Savio yayisinyira ataba ari umukinnyi wo kubakiraho ikipe.

Ibi byose kandi biri kuba mu gihe iyi kipe batazira “Gikundiro” yatangije ubukangurambaga bwo kwigurira Muhire Kevin ubasaba miliyoni 40 mu rugamba iyi kipe yahisemo kurwanisha abafana bayo. Ni Rayon Sports itazitabira imikino yo ku mugabane wa Afurika nyuma yo kubura igikombe nibura kimwe mu bikirwa imbere mu gihugu: Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro.

Emery Bayisenge, Usengimana Faustin, Rukundo Abdul-Rahman na Bimenyimana B. Caleb mu bifuzwa na Rayon Sports!
Caleb ni umwe mu bifuzwa na Rayon Sports gusa amakuru avuga ko bigoye kuri iki gihe kuko urwego rw’amafaranga agezeho bigoye ko yayerekezamo!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda