Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umuyobozi w’agatsiko kiyise Apostlic batavugwaho rumwe, Ishmael Chokurongerwa w’imyaka 56, yongeye gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko ashyize mu buyobe abaturage barimo abana barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu.

Uyu mupasiteri yitabye umucamanza wa Norton ku wa kane.Afunganwa na bamwe mu bayobozi barindwi bo mu idini rye.

Reba hano video nziza twaguhitiyemo

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Zimbabwe ari naho ibi byabereye, bitangaza ko mu ishyamba riherereye mu burengerazuba bwa Zimbabwe mu bilometero 34 uvuye mu murwa mukuru i Harare bahatahuwe abana benshi barenga 250 babaga mu ishyamba nta byangombwa na bicye bafite barakuwe mu ishuri.Leta ivuga ko iperereza ryakozwe na polisi ryagaragaje ko abenshi bari munsi y’imyaka 18 bakoreshwa imirimo itandukanye ku nyungu z’ubuyobozi bw’aka gatsiko.

Muri iyi sambu yubatswemo n’urusengero , Polisi kandi yahasanze imva 16, Icyenda yari iy’abantu bakuru na barindwi ku bana bato.Uyu mupasiteri yatwaye aba bana ababwiraga ko Umwami Yesu agiye kugaruka gutwara abe, bityo ko nta kamaro ko kwiga.

Umuvugizi wa Polisi ya Zimbabwe, Paul Nyathi yatangaje ko ibyakorerwaga abo bana, ari uguhutaza uburenganzira bwabo, dore ko mu ishyamba basanzwemo usibye ibyo kwigishwa ijambo ry’Imana ngo banahingishwaga mu mirima iri muri iryo shyamba.

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani

“Azakandakanda imitima yabihebye baziyunga mubamenye” umuhanzi Enock yashyize hanze indirimbo nshya