Huye: NOVACOMU yahaye Imfura zayo impamyabumenyi, zihiga kuba ibisubizo ku isoko ry’umurimo [AMAFOTO]

NOVACOMU yasohoye abanyeshuri b'icyiciro cya mbere mu Majyepfo

Urubyiruko 20 ruturutse mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru rurishimira impamyabumenyi rwahawe nyuma yo gusoza amasomo y’imyuga mu Kigo gitanga amahugurwa cya NOVACOMU ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishyinzwe guteza imbere Ubumenyi Ngiro [Rwanda TVET Board].

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 07 Kamena 2024 aho Ikigo gitanga amahurwa cya NOVACOMU gikorera mu murenge wa Ngoma w’Akarere ka Huye.

Bamwe mu banyeshuri barangirije amasomo yabo muri iri shuri, bavuga ko biteguye guhatana ku isoko ry’umurimo no kuzana udushya tuzabafasha kunganira ubumenyi busanzweho.

Ati “Nk’umunyeshuri biranshimishije cyane kuko hari indi ntera nteye kandi nk’uko twabivuze twe twigiye ku mirimo ntabwo tugiye kugenda ngo izi mpamyabumenyi tuziryamishe, ahubwo tugiye kuzibyaza umusaruro.” Mugenzi we na we yunzemo ati “Mu by’ukuri abandi bogoshi nsanze ku isoko ry’umurimo, ntibakoraga kinyamwuga mu gihe ngewe nje gukora ibintu nize neza, urumva ko hari ikigiye guhinduka ku isoko ry’umurimo kuko nge nshobora no kwakira abantu b’ingeri zose barimo n’abanyamahanga.”

Ababyeyi baherekeje abana babo, na bo bemeza ko aya ari amahirwe ndetse bahamya ko bazakomeza kubaba hafi mu rugendo rushya batangiye babagira n’inama zo guhangana n’ibishuko biri hanze aha nk’uko Nkurunziza Alphonse, umwe mu bafite abana bigaga muri iki kigo babivuga.

Ati “Ni amahirwe menshi ku bana bacu, Igihugu gikunda urubyiruko kibafasha mu kwihangira umurimo. Ku rundi ruhande, ahanze haba hari ibishuko byinshi tugiye kubagira inama kugira ngo bakore ikintu bumva ko cyabateza imbere, kigateza imbere imiryango yabo n’aho batuye muri Sosiyete muri rusange.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe gukurikirana imigendekere myiza y’amahugurwa muri iki kigo, KAYISIRE Pauline yasobanuye inzira byanyuzemo kugira ngo aya mahugurwa akunde, aboneraho gushima Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwo nkomoka ya byose.

Ati “Aya mahugurwa yabayeho ku bufatanye na RTB binyuze mu Mushinga NEET. Ntituzahwema gukorana n’abandi bafite gahunda yo gufasha urubyiruko kandi turizera ko impamba y’ubumenyi bahawe mu gihe cy’amezi 6 izabafasha kwikura mu bukene kuko umwuga ari isoko y’umurimo urambye kandi ntagushidikanya ko uru rubyiruko ruzaba umusemburo w’impinduka nziza ku murimo unoze mu mwuga ujyanye n’iby’ubwiza n’uburanga.”

Yasoje agira ati “Tukaba dushima Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME kuri gahunda nziza yashyiriyeho urubyiruko yo kwigira ku murimo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya NOVACOMU, Alphonse Musengamana ashima Leta y’u Rwanda ko yababaye hafi, maze yemeza ko abanyeshuri bageze ku isoko ry’umurimo bazanye umwihariko.

Ati “Mbere na mbere ni ugushima, kuko turashima ku buryo bukomeye Leta yacu itekereza ku rubyiruko ikarutekerereza ejo haza. Mu by’ukuri ugereranyije uko bize bagiye ku isoko ry’umurimo atari uguhatana ku murimo gusa, ahubwo ari no guhanga udushya, kuko hari n’idushya twagiye twongeramo mu byo bari basanzwe biga; ibyo twita ‘Beauty and Aesthetic’ kandi ndatekereza ko bagiye gutanga itandukaniro ku murimo kandi bizagaragarira mu bikorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre, avuga ko aya ari amahirwe ku rubyiruko ndetse no ku gihugu kuko bizongera imirimo, aboneraho kwemeza ko nk’ubuyobozi buzabakorera ubuvugizi hakongerwa umubare w’abiga muri iri shuri.

Ati “Urubyiruko nk’uru iyo rurangije ano masomo, aba ari amahirwe cyane cyane kuri bo ndetse ku gihugu. Dufite urubyiruko rwinshi rukeneye akazi noneho kubo bize n’ubumenyi ngiro biba ari akarusho, iyo rero baganze imirimo n’abandi baza na none bakabaha akazi. Ibyo bidufasha kugabanya umubare w’abashomeri.”

Yakomeje avuga nk’ubuyobozi bazakora ubuvugizi hakaboneka abaterankunga benshi maze n’abanyeshuri bahabwa aya masomo bakiyongera. Ati “Icyo twababwira ni uko tuzakora ubuvugizi noneho tukaba twakongera umubare w’abana bigishirizwa hano.”

NOVACOMU ikigo gikomatanyije ibigo byinshi birimo n’ishuri rifitanye imikoranire ya hafi n’Ikigo cy’igihugu gishyinzwe guteza imbere Ubumenyi Ngiro [Rwanda TVET Board] aho gitanga amasomo y’imyuga ku rubyiruko rutari mu mashuri, rudafite akazi ndetse rutari no mu yandi mahugurwa.

Kuri uyu wa Gatanu hasohotse inkomarume z’iri shuri zigizwe n’urubyiruko 20 barimo abahungu 8 n’abakobwa 12 bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo y’amezi atandatu mu masomo mu bijyanye n’Ubwiza n’Uburanga akubiye mu masomo 10, ndetse kimwe cya kabiri cyabo basoje baramaze kubona akazi.

Aba bose bashyikirijwe impamyabumenyi ziri ku cyiciro cya Grade one [1] zibagira abanyamwuga mu Rwanda ndetse no hanze.

NOVACOMU yasohoye abanyeshuri b’icyiciro cya mbere mu Majyepfo
Ni abanyeshuri 20 barimo abahungu 8 n’abakobwa 12
Umuyobozi w’Akarere ka HUYE wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André avuga ko aya ari aya ari amahirwe ku gihugu n’imiryango y’Abanyeshuri

Umuyobozi w’Ikigo cya NOVACOMU Alphonse Musengamana avuga ko abanyeshuri bazanye udushya ku isoko ry’umurimo!
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage na we yari yitabiriye uyu muhango
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri wari witabiriwe n’inzego zitandukanye mu karere ka Huye, ubuyobozi bwa NOVACOMU burimo na Madamu Kayitesi Pauline wungirije muri iki Kigo!
Mu myuga abanyeshuri bigishijwe, irimo ijyanye n’ubwiza n’uburanga nko kogosha!
Abanyeshuri n’ababyeyi babo bemeza ko bagiye gufatanya mu rugendo rw’iterambere abana batangiye
Abari baherekeje abana

Related posts

Ngororero: Dr Frank Habineza yiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika arindiwe umutekano cyane anizeza abaturage ikintu gikomeye.

“Buri wese afite ubwenge ariko ntabwo afite ubumenyi”_ Nyakubahwa Kagame yimirije imbere guha Abanyarwanda ubumenyi bugeretse ku bwenge karemano

“Enyanya enyanya, Tukusima bwenene!”_ Perezida Kagame yigiye ururimi rushya i Rusizi