Umukino u Rwanda rufitanye na Lesotho ushobora gusiga rushyizeho agahigo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi iri kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho ifitanye umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Lesotho kuwa Kabiri w’Icyumweru gitaha, ushobora gusiga u Rwanda ruyoboye Itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’umunsi wa kane; ibintu u Rwanda rwari rutarakora muri iyi myaka.

Hagiye gukinwa uyu mukino mu gihe aya makipe yombi ari yo ayoboye Itsinda rya gatatu kuko Lesotho irariyoboye n’amanota atanu ikurikirwa n’u Rwanda rufite amanota ane n’igitego kimwe ruzigamye.

Ni itsinda ririmo ugutungurana kwinshi kuko ataru benshi batekerezaga ko ibi bihugu bidasanzwe byitwara neza muri iyi mikino byagera ku mukino ubanziriza iya mbere [Phase Aller] aya makipe ari yo ayoboye.

Ni mu gihe byari byitezwe ko hagati y’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria bitirira “Kagoma” n’iya Afurika y’Epfo “Bafana Bafana” haza kubonekamo uyobora iri tsinda, ariko birangira aya makipe yombi anaganyije igitego kimwe cya Themba Zwane wa Bafana Bafana n’icya Fisayo Dele-Bashiru ku ruhande rwa za Kagoma; maze bituma nta kipe muri izi ibasha kuyobora iri tsinda.

Uko urutonde ruhagaze nyuma y’imikino itatu ibanza, Lesotho ni iya mbere n’amanota atanu, u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota ane runganya n’ibihugu bya Bénin na Afurika y’Epfo, mu gihe Nigeria iza ku mwanya wa gatanu n’amanota atatu,naho Zimbabwe ikaza ku wa 6 n’amanota abiri.

Muri rusange, u Rwanda ruramutse rutsinze umukino rufitanye na Lesotho kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Kamena 2024 kuri yitiriwe Moses Mabhida [Stadium], rwahita rusubirana umwanya wa mbere, rukaba rushyizeho agahigo ko kuyobora itsinda ryo guhatanira Itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’imikino ine.

Iyi Lesotho bitirira Likuena [Ingona] igiye kwakira u Rwanda, yaraye yisasiye ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe iyitsinda ibitego 2-0. Ni ibitego bya Rethabile Resethuntsa na Jane Thabantsho.

U Rwanda rwahagurutse ku kibuga kitiriwe Félix Houphouët Boigny muri Côte D’Ivoire aho biteganyijwe ko u Rwanda rugera muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatandatu. Ni u Rwanda rutari kumwe na Rafael York wagize ikibazo cy’imvune y’inyama [Hamstring] ahita ajya kwitabwaho n’inzobere mu buvuzi muri Suède aho asanzwe akina.

U Rwanda rwari rwafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsindira i Huye Afurika y’Epfo ibitego 2-0

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe