Urutonde rwa Albums 5 zakunzwe cyane kurusha izindi mu mwaka wa 2023


Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo tube twagera ku musozo w’uyu mwaka wa 2023, Hari byinshi byagiye bikorwa mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda byahaye ibyishimo abanyarwanda ndetse n’abatuye hanze muri rusange.

Kglnews yabateguriye urutonde rwa Albums 5 zasohotse muri uno mwaka zigakundwa kurusha izindi.

Ku mwanya wa 5 hari Musomandera.

Iyi album Musomandera akaba ari iy’umuhanzi wa uririmba injyana za gakondo witwa Ruti Joel uherutse no gukorera igitaramo cy’amateka muri Intare Arena. Ruti Joel akaba yaratangaje ko iyi album yayituye Mama we mu rwego rwo kumwitura urukundo akomeza kumwereka. Iyi album ikaba igizwe n’indirimbo zirimo nka Musomandera, Ibihame, Amaliza, Cunda ndetse n’izindi zitandukanye.

Ku mwanya wa 4 hari RUMURI

Iyi album yitwa RUMURI ikaba ari iy’umuhanzikazi ugezweho hano mu Rwanda, Aline Sano. Iyi album akaba yarayishyize hanze mu kwezi kwa kamena igizwe n’indirimbo 13 zirimo ebyiri yahuriyemo n’abandi bahanzi. Iyi album ikaba igaragaramo indirimbo nka Mwiza, positive, mawe ndetse n’izindi zitandukanye zanyuze abakunzi be.

Ku mwanya wa 3 turahasanga My Dream

My dream y’umuhanzikazi Bwiza Emerance nawe ukunzwe cyane muri ino minsi, nayo ni imwe muri albums zakunzwe muri uyu mwaka bigizwemo uruhare na nyirubwite Kuko yagiye ayiha abantu batandukanye bakomeye barimo na Madamu Jeannette Kagame. Iyi album ikaba igizwe n’indirimbo 14 zirimo iyitwa Carry me, Cinema, Soja ndetse n’izindi.

Ku mwanya wa 2 hari Essence 


Iyi Essence y’umuhanzi Tom Close nayo ikaba ari imwe muzakunzwe muri uyu mwaka cyane ko iherutse kwegukana igihembo cy’album y’umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards. Iyi album akaba yarayishyize hanze igizwe n’indirimbo 12 harimo iyitwa Voice note, ndetse na Be my teacher zakunzwe cyane.

Ku mwanya wa 1 turahasanga Yaraje

Yaraje ikaba ari imwe album zakunzwe cyane hano mu Rwanda y’umusore Juno kizigenza. Iyi album ikaba yarasohotse iriho indirimbo zakunzwe cyane nka Yaraje, Umusore, Umugisha ndetse n’izindi nyinshi.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga