Urutonde ngaruka kwezi rwa FIFA rw’amakipe y’Ibihugu u Rwanda ntirwatirimutse, menya uko ruhagaze Kw’isi hose, Argentina, Portugal, France, Brezil, Sénégal,…

Ishyirahamwe rifite inshingano zo kureberera umupira w’amaguru Kw’isi FIFA ryasohoye urutonde ngaruka kwezi rw’amakipe y’Ibihugu u Rwanda rwisanga ku mwanya wi 139, naho Argentina ikomeza kuba iyambere Kw’isi.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri nibwo FIFA yasohoye urutonde rugaragaza uko amakipe y’Ibihugu akurikirana hashingiwe ku misaruro yatanze mu mikino ishize, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yagumwe ku mwanya wi 139 yariho n’ubushize ubwo rwaherukaga gusohoka.

Mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda Congo Kinshasa niyo iza hafi ku mwanya wa 64 Kw’isi, Uganda iri kumwanya wa 89, Tanzania ikaza ku mwanya wi 122, naho Uburundi buri ku mwanya wi 141. Kenya iri Ku mwanya wi 109 Kw’isi.

Muri Afurika ikipe y’igihugu ya Marocco yaje ku mwanya 13, niyo iyoboye uyu mugabane ikurikirwa na Senegal ya 20, Tunisia iza ku mwanya wa 29, Algeria ku mwanya wa 35 naho Egypt ikaza ku mwanya wa 35, Kw’isi, ibi akaba ari nabyo bihugu bitanu bya mbere muri Afurika.

Kw’isi yose muri rusange ikipe y’igihugu ya Argentina niyo iri kumwanya wa mbere. Urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere mu mupira w’amaguru Kw’isi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda