Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 nibwo Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ruherereye mu karere ka Kicukiro.
Inkuru mu mashusho
Uyu mugabo akaba akekwaho kwica abantu barenga 10 akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro.
Akaba yageze ku rukiko atwawe n’imodoka y’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yambaye agapira k’umukara k’amaboko magufi, ipantaro yijimye ndetse na kamambiri zitukura ndetse aziritse n’amapingu.
Muri iki gikorwa kandi umutekano wari wakajijwe byo ku rwego rwo hejuru ku rukiko kuko abapolisi kabuhariwe bo mu Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba ari bo bari bacunze umutekano.
Ahari hagiye kubera iki gikorwa kandi hafi y’ahakorera urukiko rw’ibanze rwa Kagarama hari abantu benshi cyane baje kureba uyu mugabo wavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva atawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi, ndetse n’abanyamakuru benshi cyane.
Uyu mugabo witwa Kazungu ukurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi n’ibindi ubwo yari mu cyumba cy’iburanisha yasabye umucamanza ko urubanza rwe rwabera mu muhezo rugahezwamo itangazamakuru kuko yakoze ibyaha bikomeye gusa umucamanza yahise atera utwatsi icyo cyifuzo cye.
Uyu mugabo kandi urenze icyaha cy’ubwicanyi ubushinjacyaha bunamukurikiranyeho ibindi byaha birimo ubujura bukoresheje kiboko, gushimuta, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Kazungu ubwo yari mu maboko y’ubugenzacyaha, yemeye ko yishe abantu ashinjwa kwica; gusa avuga ko bose atabibuka amazina.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Kazungu yavuze ko mu bo yishe yibuka harimo uwitwa Eliane Mbabazi, François na Eric Turatsinze.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ku cyaha cy’iyicarubozo buvuga ko abagiye barokoka Kazungu bavuga ko yajyaga akoresha ibikoresho bitandukanye mu kubica urubozo birimo kuba yarapfurikaga ikaramu mu mazuru abo yabaga ashaka kwiba kugira ngo bamuhe amafaranga.
Ubushinjacyaha bukaba bwasabye ko urukiko rwafunga Kazungu Denis by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mbere y’uko iburanisha mu mizi ritangira.
Ubwo Kazungu yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga yemereye urukiko ko ibyaha ubushinjacyaha bumurega yabikoze aho yagize ati “Ibyo ubushinjacyaha buvuga birasobanutse. Ibyo nakoze ntabwo ari ibyaha byo gukiniraho.”
Uyu mugabo kandi utari ufite umwuganizi mu mategeko ubwo yabazwaga icyo yahoye abo ashinjwa kwica, yavuze yabishe kuko “bamwanduje SIDA kandi babishaka.”
Mu gusoza uyu mugabo yabajijwe niba ntacyo yongeraho kubyo yavuze, Asubiza yemye ati: “: Ibyaha nakoze birakomeye, Urukiko rufate icyemezo rubona gikwiye ku kumfunga cyangwa ikindi…ntacyo narenzaho.”
Biteganyijwe ko umwanzuro ku ifunga cyangwa ifungurwa ry’agateganyo Kazungu yaburanaga uzasomwa ku wa 26 Nzeri, saa cyenda z’igicamunsi.