Urukundo rwa Zuchu na Diamond uzwiho kuryamana n’ abagore akabajugunya mu bisheke rwageze ku iherezo

 

Umuhanzikazi Zuchu yasibye amafoto yose amugaragaza ari kumwe na Diamond n’andi, bica amarenga ko ibye n’uyu munyamuziki byageze ku iherezo anaboneraho gutangaza ko yavuye mu rukundo.

Zuchu abinyujije konti ye ya Instagram, yanditse yumvikanisha ko atakiri mu rukundo, kandi ko nta mukunzi afite.

Yagize ati “Nimukanzaneho iby’umwanda we. Nta mukunzi mfite kuva ubu. Murakoze.”

Ubu butumwa Zuchu yabwanditse mbere y’uko asiba amafoto yose ari kumwe na Diamond.

Diamond nawe umaze gukundana n’ abagore benshi nawe yabihamije mu butumwa yashyize kuri Istagram avuga ko guhera uyu munsi abantu batangira kubabona nk’ abavandimwe kuruta uko byari bizwi.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga