Ku myaka 31 y’amavuko:Umukinnyi w’umupira w’amaguru Atsu Christian yitabye Imana azira ikiza cy’umutingito

Atsu Christian witabye Imana

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Ghana Christian Atsu yasanzwe yapfuye munsi y’ibisigazwa by’inzu ye, nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bishize habaye umutingito muri Turukiya, nkuko byemejwe n’uwari ushinzwe kumushakira amakipe yo gukinamo (‘agent’)

Christian Atsu yitabye Iman ku myaka 31 y’amavuko yamamaye cyane nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Ghana, yakinnye no mu makipe nkaa Everton, Chelsea na Newcastle yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League.

Uyu mukinnyi yari yaraburiwe irengero nyuma y’ikiza cy’umutingito kibasiye ibihugu bya Turukiya na Siriya ubwo inzu ye yabagamo mu mujyi wa Antakya mu ntara ya Hatay yahirimaga kubera uwo mutingito wo ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa kabiri.

Kuri uyu wa gatandatu, ‘agent’ we Nana Sechere, umaze igihe ari mu mujyi wa Hatay, yanditse kuri Twitter ati: “Umutima wanjye ushenguwe cyane no kuba ngomba kumenyesha abifuzaga ibyiza bose ko bibabaje ko umurambo wa Christian Atsu wabonetse muri iki gitondo.

“Nihanganishije cyane umuryango we n’inshuti ze. Nifuzaga gufata uyu mwanya ngo nshimire buri muntu wese ku bw’amasengesho ye n’ubufasha”.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryavuze ko umurambo wa Atsu wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, nyuma y'”ibyumweru hafi bibiri by’iyicarubozo [kuborezwa igufa mu Kirundi] ryo mu marangamutima”.

Mu gihe ikipe yakinagamoya Hatayspor yo yatangaje kuri Twitter iti: “Nta magambo dufite yo kuvugamo akababaro kacu.

Uyu mukinnyi apfuye azize umutingito ku myaka 31 y’amavuko

Atsu, wakiniye Ghana imikino 65, yageze mu ikipe ya Hatayspor mu kwezi kwa cyenda mu 2022, nyuma yo gukina umwaka umwe mu ikipe ya Al-Raed yo muri Arabie saoudite (Saudi Arabia).

Yafashije Ghana kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN/AFCON) cyo mu 2015, cyabereye muri Guinée équatoriale, aho Ghana yatsinzwe na Côte d’Ivoire kuri za penaliti. Atsu yaje gutangazwa nk’umukinnyi waranze iryo rushanwa.

Yatsinze igitego cy’intsinzi ku munota wa 90 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Turukiya (izwi nka Süper Lig) Hatayspor yakinnye na Kasimpasa ku itariki ya 5 y’uku kwezi kwa kabiri, warangiye ari igitego 1-0.

Kuri ubu imitingito yabaye hagati ya Turukiya na Siriya imaze kwica abarenga ibihumbi magana ane(400,000) uhereye kuva ku ya 6 Gashyantare uyu mwaka.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe