Urukundo rugeze aharyoshye , Diamond na Zuchu bagaragaye basomana kumanywa yihangu, benshi bacika ururondogoro..

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania Diamond Platnumz , hamwe na Zuchu urimo kubarizwa muri Label ye , bakomeje kuvugwa cyane hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara rwahanye inkoyoyo kumanywa yihangu barimo barasomana .

Aba bombi bongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga ubwo bagaragaje imibyinire idasanzwe mu birori byo kumva indirimbo nshya za Zuchu mu buryo bwari bwihariye.

Zuchu yateguye ibirori byumviwemo indirimbo nshya ze zirimo Jaron na Fire byabereye mu rugo iwe bisiga inkuru zitangaje hagati ye na Diamomd kubera uburyo bagaragaye.

Aba bombi bagaragaye babyinana umubiri ku wundi ibintu byateye benshi kwibaza niba koko baba bari mu rukundo nk’ uko birimo kugenda bivugwa cyane mu bitangazamakuru byo muri kiriya gihugu.

Nubwo batajya babyemeza ariko imyitwarire yabo ituma benshi bakomeza guhamya ko haba harimo akantu. Diamomd inshuro zitari nkeya yemeje ko umubano we na Zuchu ari uw’ umukozi n’ umukoresha nta kindi kiri hagati yabo.

Muri uyu mwaka turimo Zuchu yahaye Diamond impano y’ inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers zihagaze ibihumbi 625 Frw zisa umweru. Izo nkweto Zuchu yahaye uyu muhanzi yavuze ko yaziguriye mu gihugu cya Cote d’ Ivoire aho yari yakoreye igitaramo.

Mu minsi ishize Diamomd na we yahaye Zuchu imodoka nshya.

Aba bombi vubaha baherutse kugaragara basomana birambuye mu ndirimbo nshya baheruka guhuriramo bise ‘ Mtasubiri’.

Mu 2022 , nibwo Zuchu yinjiye muri label y’ umuziki ya Wasafi kuva icyo gihe yatangige kwigaruria imitima ya benshi ndetse kuri ubu ari mu bahanzikazi bacye muri Africa bakomeje guca ibintu .

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga