Mu mirwano yahuye Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zigambye ko zahitanye abarwayi 27 b’ umutwe w’ intwaro wa M23 mu gace ka Ntamugenga mu munsi ibiri ishize.
Maj. Willy Ngoma , Umuvugizi wa M23 , yahise yamaganira kure ibyayo makuru yatangajwe na FARDC avuga ko ari ukubeshya ko bitabayeho arahindukira yigamba ko bambuye FARDC ibikoresho byinshi bya Gisirikare.
Imirwano hagati y’ impande zombi yakomereje muri Teritwari ya Rutshuru aho bahanganiye ku dusozi dutandukanye , bamwe bafata umusozi uyu munsi abandi ejo bakawisubiza binyuze mu kibatsi cy’ umuriro w’ amasasu.
Lt Col Guillaume Ndjike, Umuvugizi w’ umutwe wa Sokola , kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nyakanga 2022 yabwiye itagazamakuru ko ingabo za Leta ya Congo , FARDC zahitanye muri rusange abarwanyi 27 b’ umutwe wa M23, yongeyeho ko mu bishwe harimo “Abasirikare b’ u Rwanda”.
Ni mu mirwano ikaze yabaye hagati yo ku wa Kane tariki ya 30 Kamena 2022 no ku wa Gatanu tariki ya 01 Nyakanga 2022, ahitwa Ntamugenga. Ati“ Umwanzi yaratsinzwe . twishe abantu 27 ku ruhande rwa M23 n’ u Rwanda. Twakuye kandi intwaro ku mwanzi , harimo intwaro 5 zo mu bwoko bwa AK_47 , ariko kandi n’ ibicuruzwa bikoreshwa mu bya farumasi, radiyo ya Motorola , ingofero n’ imyenda ya gisirikare “ Made in Rwanda”.
Umuvugizi w’ umutwe wa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nyakanga 2022 yatangaje ko ibyatangajwe n’ ingabo za leta ya Congo ari ibinyoma.
Ubwo yari abajijwe ibyerekeye iyicwa ry’ abarwanyi 27 ba M23 mu minsi ibiri gusa yagize ati“ Mensonge!” barabeshya.
Yatanze video irimo ibikoresho bitandikanye bavuga ko bambuye ingabo za leta ya Congo , birimo n’ imodoka ya gisirikare yanditseho Kivu ya Ruguru.