Urukiko rwaciye MTN akayabo nyuma yo gutsindwa mu rubanza yarezwemo n’umuhanzi ukomeye

Ikigo cya sosiyete y’itumanaho cya MTN mu gihugu cya Nijeriya cyaciwe akayabo k’amafaranga Miliyoni 20 y’amanayira akoreshwa muri Nijeriya, nyuma yo gutsindwa mu rubanza yarezwemo n’umuhanzi ukomeye muri icyo gihugu witwa Pupayannis, uyu muhanzi ashinja MTN gukoresha indirimbo ye nka ” caller tune”(indirimbo bitabiraho kuri telefone itamusabye uburenganzira nka nyiri indirimbo.

Pupayannis yaregeye urukiko rwo mu murwa mukuru Abuja(Abuja Division High Court) maze aburana n’iki kigo cy’itumanaho aragitsinda. Urukiko rwahise ruhanisha MTN gutanga miliyoni 20 kubera yahamwe n’icyaha cyo kurenga ku mategeko y’uburenganzira bwa nyiri igihangano(copyright).Benshi bati ”ni umuhungu” amafoto ya Umutesiwase Magnifique ukinira ikipe ya Kamonyi y’abagore yavugishije benshi (amafoto)

Pupayannis n’abamwunganira bari basabye urukiko gutegeka MTN ikamwishyura miliyoni 200 z’igihombo yamuteje, ndetse n’izindi miliyoni 100 z’impozamarira. Uyu muhanzi avuga ko MTN yatangiye kumukoreshereza indirimbo mu nyungu zayo guhera muri 2013.

Indirimbo Love is everything y’uyu muhanzi ngo niyo MTN yakoresheje mu matelefone y’abakiriya bayo itamusabye uburenganzira nka nyiri igihangano. Umucamanza yanzuye ko iki kigo cy’itumanaho cyishyura uyu muhanzi miliyoni 20 z’amanayira(amafaranga akoreshwa muri Nijeriya).

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro