Uwamaze kwiyambura ahamiriza wenyine koko. ibibaye kuri NIYIGENA Clement biteye agahinda nyuma yo gushaka gukinira APR FC. irebere nawe!

Uwamaze kwiyambura ahamiriza wenyine. uyu ni umugani w’ikinyarwanda baca aho baba bashaka kuvuga ko umuntu witandukanije n’abandi aba ashaka guhangana n’ingaruka z’ibyamubaho wenyine. wahita wibaza ngo byaba bihuriye he n’iyinkuru ya Myugariro wa Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu Niyigena clement? Komeza usome uraza gusobanukirwa ibyamubayeho ukuntu biteye agahinda.

Uyumusore yageze muri Rayon Sport avuye mu ikipe ya Marine FC . ubusanzwe abakinnyi bavuye mu ikipe y’abato ba APR FC izwi nk’intare za APR FC batizwa muri Marine Fc kugirango bamenyere imikino yo mucyiciro cyambere. iyo habaye ho ko umukinnyi ageza imyaka y’ubukure ndetse akaba yarangiza amasezerano yagiranye n’ayamakipe yombi, umukinnyi aba yemerewe kuba yasinyira indi kipe yamwifuza.

Ibyo rero ninabyo byabaye kuri Niyigena Clement wahoze ari na Cptaine wa Marine FC maze amasezerano ye yarangira akaza kumvikana na Rayon Sport amasezerano y’imyaka 2 arinayo yarangiranye n’uyumwaka w’imikino. uyumusore rero bivugwako bamwe mubashinzwe kugurira APR FC abakinnyi,yamwegereye amubwirako bamwifuza kuba yaza agafatanya nabandi mugukinira ikipe ya APR FC maze umusore nawe abyumva vuba ndetse abika isezerano.

Ubwo ikipe ya Rayon Sport yamuganirizaga kubyerekeye kongera amasezerano, uyumusore yababwiye ko bitashoboka ndetse ababwira ko yamaze kumvikana na APR FC ndetse byahise bituma ikipe ya Rayon Sport izana umukinnyi wo kumusimbura kuko bari babiziko uyumusore azajyenda. ubwo umutoza wa APR FC bamubwiraga ko nawe ari kurutonde rw’abakinnyi bashya iyikipe yaba igiye kongeramo, umutoza yahise abitera utwatsi ndetse avugako atazamukenera ndetse bituma uyumusore akurwa kurutonde rw’abakinnyi iyikipe ishaka.

Impamvu ibi byamubayeho biteye agahinda, nuko yari yaramaze kwizerako azakinira iyikipe ya APR FC bigatuma yanga amasezerano ya Rayon Sport ndetse kurubu bikaba byahise bimushyira murungabangaba kuberako bivugwako uwamwijeje ko azakina muri APRFC yamubwiye ko hari uwo basigaje kuvuga mubayobozi ba APR FC maze akaba ariwe witezweho kuba yatanga umwanzuro wanyuma.

Biramutse bidakunze ko uyumusore akina muri APR FC byamubera nk’ikigeragezo kugirnago abone ikipe yifuza nubwo atabura ikipe kubera ubuhanga bwe, ndetse biranavugwa ko yatangiye kwihamagarira muri Rayon Sport ababwira ko ashaka ko baganira akaba yakongera amasezerano muri iyikipe ikundwa na benshi mu Rwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda