Urujijo k’ umusore w’ i Rwamagana wateye ibuye umugabo w’ ubatse rigahita rimuhitana, asiga abana bakiri bato

 

 

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru yateye abantu benshi urujijo naho umusore yateye ibuye umugabo ahita ubura ubuzima.

Ni umusore w’ imyaka 21 y’ amavuko yahise atabwa muri yombi n’ inzego z’ umutekeno zikorera muri kariya Karere twavuze haruguru.

Uyu mugabo wahise witaba Imana yari afite imyaka 38 y’ amavuko byabaye mu ijoro ryo Ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire. Yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri.

Zamu Daniel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’,Umurenge wa Mwulire, yavuze ko uwo musore yateye ibuye uwo mugabo ahagana saa Tanu z’ijoro ubwo bari bamubajije uwo ariwe n’aho ari kwerekeza maze ngo ahitamo kubihorera bageze imbere abatera amabuye rimwe riza gufata uwo mugabo ahita apfa.Yakomeje agira ati “Uwo mugabo yari afite imyaka 38, afite umugore n’abana bane, umusore wamukubise ibuye yari asanzwe azwiho kwiba n’ubu yari afunguwe aribyo azira. Bahuye rero baramuhagarika bamubaza uwo ariwe n’aho ari kujya aho kubasubiza abatera amabuye, bari babiri rimwe rifata uwo mugabo riza guhita rimwica.”

Uyu muyobozi yavuze ko uwo musore yahise ashakishwa aza gufatwa ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo akurikiranwe kuri iki cyaha akekwaho gukora.Yasabye abaturage kwirinda urugomo n’ubusinzi ngo kuko biri mu biteza umutekano muke.

Kuri ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe nyakwigendera yasize umugore n’abana bane bose babaga muri uyu Murenge wa Mwulire.

 

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame