Urubyiruko rurasabwa kwirinda kuba ibigarasha rusebya u Rwanda

 

 

Ibi byagarutsweho, ubwo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 haterwa ibiti miliyoni 1 mu rwego rwo kwibuka abatutsi bishwe mu 1994, urubyiruko narwo rwibutswa indangangaciro, runanasabwa kwirinda kuba ibigarasha mu biganiro byabereye muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

 

Mu gutangiza ibi ibikorwa, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, ari kumwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi, ba Meya b’uturere 8 tugize Intara ayobora, urubyiruko n’abaturage bakoze umuganda wo gutera ibiti mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.
Ibi bikorwa, bizakomereza no mu bindi bice by’igihugu haterwa ibiti miliyoni nk’urwibutso rw’abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu 1994.

 

Nyuma yo gutera ibi biti, Minisitiri Bizimana yunamiye, anashyira indabo ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Aboneraho gusobanurira amateka urubyiruko rwari ruteraniye muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye, ko rukwiye kumenya gushungura, bakirinda kuba nka bamwe mu bize muri iyi kaminuza, bagakora jenoside barimo n’abaganga.
Yongeyeho ko bakwiye kwitandukanya n’abavuga nabi u Rwanda barusebya, bazwi ku izina ry’ibigarasha.

Ati:” Tubona urubyiruko rurangiza kaminuza hano mu Rwanda, bakabona buruse bakajya kwiga mu mahanga. Bamwe bagerayo, nti bagaruke! cyangwa banagerayo, ukabona bagiye mu bantu bitwa ibigarasha (Ni babandi banga u Rwanda batangira kurusenya, kandi rwarabigishije warabareze.)”

Yongeyeho ko bakwiye kurangwa n’indangagaciro, ari nazo zizabafasha kuzavamo abanyarwanda bazima, n’ababyeyi babereye u Rwanda.

Bamwe muri uru rubyiruko, bagaragaje ko banyuzwe n’impanuro bahawe, biyemeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, kugikorera no kugikunda.

 

Uwitwa Rushema Thierry ni umuyobozi mpuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa tumba mu karere ka Huye yagize ati:”uyu ni umwanya mwiza twagize wo kwigira ku mateka yaranze igihugu cyacu kandi ni umukoro dutahanye wo kwigisha bagenzi bacu ibyo twabwiwe kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi”.

 

Uwitonze Alexia, umuhuzabikorwa w’abakorerabushake mu karere ka Nyuruguru yagize ati:”nk’urubyiruko umukoro dutahanye ni ugukunda igihugu kandi dufite umwenda w’intwari z’u Rwanda n’abagize uruhare mu kubohora u Rwanda. Dufite kandi umukoro, wo gusigasira ibyazezweho.”

Sonia Mutoni we, ati:”icyo ntahanye ni uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagoreka amateka ndetse n’abapfobya ibyabaye mu Rwanda tugomba kubereka ukuri”.

 

Muri ibi bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 abatutsi bishwe mu 1994, urubyiruko ruzasobanurirwa amateka binyuze mu nsanganyamatsiko igira iti:” Rubyiruko menya amateka yawe.” ibiti byatewe, birimo gereveriya, umuko, intusi n’ibindi…….

Related posts

Gakenke: Ibyo utamenye ku musoro w’ umubiri wasonerwaga umuntu wese utaramera ubwoya bwo ku myanya y’ ibanga, uwawusoze agahabwa icyangombwa

Abarimo urubyiruko n’abandi bishimiye ibyo Inteko y’umuco yabakoreye

Biteye isoni bikanashengura umutima kuba tukirwana no gusobanura ukuri kw’amateka yacu_ Madamu Jeannette Kagame