Green P yasubije ikifuzo cyari gitegerejwe kumvwa na benshi

Umuraperi Green P wamamaye mu njyana ya Taff gang nyuma y’igihe abakunzi benshi b’umuziki nyarwanda cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga basaba indirimbo ari kumwe n’umuvandimwe we The Ben, Green P yasubije ikifuzo cyabo avuga ko indirimbo ihari.

Ni nyuma y’igihe kinini uyu musore atavugwa mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bitewe n’uko yaramaze igihe kigera ku myaka ibiri n’amezi umunani ari mu mugi wa Dubai aho avuga ko yari yaragiye gushakisha ubuzima, yatangaje ko ubu yongeye  kugaruka mu muziki ndetse afite n’imishinga myinshi.

Imwe mu mishinga ateganya harimo no gushyira hanze Ep ye mu kwezi kwa gatatu ndetse avuga ko kuri ubu imaze kugeraho indirimbo zirindwi nubwo we yari yarapanze esheshatu. Kuri iyi Ep Kandi yemeje ko izaba iriho indirimbo yakoranye na The Ben nk’uko byakomeje kugenda bisabwa na benshi.

Mu minsi ishize ubwo Green P yageraga mu Rwanda aho yari yaje mu bukwe bw’umuvandimwe we The Ben, ku mbuga nkoranyambaga abantu batangiye kugenda basaba aba bombi kuba bakorana indirimbo nk’abavandimwe cyane ko bose ari abahanga.

Iyi ndirimbo bakoranye nubwo itaramenyekana izina gusa uyu musore yatangaje ko azaba ari indirimbo y’urukundo ndetse ko igisigaye ari ukuyitunganyiriza amashusho.

 

 

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu