Abarimo urubyiruko n’abandi bishimiye ibyo Inteko y’umuco yabakoreye

Inteko y’umuco (RCHA) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, bakoze urugendoshuri rugamije kumenyekanisha ahantu ndangamurage mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage 2024.

Ni urugendo rwabaye ,kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, rwari rugamije kumenyekanisha amateka y’u Rwanda mu rubyiruko ndetse n’abarezi mu mashuri yisumbuye, aho abarimo abanyeshuri ndetse n’abarezi batemberejwe ahantu hatandukanye, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage 2024, ndetse no kugira ngo bamenye neza umurage n’amateka by’u Rwanda.

Umwe mu banyeshuri bakoze uru rugendoshuri witwa Murekatete marie Rose wiga muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’umurage n’amateka, yavuze ko ari igikorwa cy’agaciro ko yahigiye byinshi atari azi, ndetse akomeza asaba ko igikorwa nk’iki cyahoraho ntikibe imbonekarimwe.

Yagize ati” Gusura ahantu hafite amateka nk’aha ni igikorwa nishimiye kuko nk’ubu nigereyeyo bibaye ngombwa ko aya mateka nyasobanurira umuntu nayasobanura nk’uwahigereye. Icyo nasaba abafite mu nshingano ibi bikorwa,  ni ukujya badutembereza nk’urubyiruko kugira ngo tumenye amateka nyayo kuko inkuru mbarirano iratuba”.

Umwarimu nawe uri mu bakoze uru rugendoshuri witwa  Vitar Uwase wigisha mu ishuri ry’ubumenyi ngiro  TSS Rwabuye , yavuze ko byamufashije cyane ko nawe agiye kujya yigisha ibyo azi neza kuko yahigereye.

Ati” Uru rugendo rugiye kumfasha  kwigisha neza ibintu nzi neza kuko nahigereye, kuko hari igihe wigisha ibintu nawe ukumva nti byabayeho , ariko ubu ngiye kujya mvuga ibintu bya nyabyo mpagazeho kuko nahageze ndabibona”.

Umukozi ushinzwe kubungabunga ahantu ndangamurage mu nteko y’umuco, Nturo Chaste, asaba baturage ubufatanye bwo kubungabunga ahantu ndangamurage, ko kandi  inteko y’umuco ifite gahunda yo kubungabunga no kumenyekanisha ahantu nyaburanga hatandukanye.

Ati”  Icyo dusaba abanyarwanda muri rusange ni ugukomeza kuhabungabunga, kuko ni umurage w’abanyarwanda muri rusange ntabwo inyungu ari iz’umuntu uhatuye gusa n’inyungu z’umunyarwanda muri rusange”.

Kuri uyu munsi ahantu nyaburanga hasuwe ni ishyamba rya Arboretum riherereye mu karere ka Huye, mu twicarabami twa Nyaruteja  mu  Karere ka Gisagara, ndetse n’ikibuye cya shari giherereye mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru.

Related posts

Gakenke: Ibyo utamenye ku musoro w’ umubiri wasonerwaga umuntu wese utaramera ubwoya bwo ku myanya y’ ibanga, uwawusoze agahabwa icyangombwa

Biteye isoni bikanashengura umutima kuba tukirwana no gusobanura ukuri kw’amateka yacu_ Madamu Jeannette Kagame

Mukarugira watawe mu musarani ubu ni rwiyemezamirimo