Uriya ntabwo yabasha gutwara iriya Kamyo hari abagabo bazi kuyitwara neza bakayemeza : I Jali umugabo yitwikiye mu nzu n’ibintu bye byose nyuma yo gucibwa inyuma n’ umugore we!

 

Mu masaha ya saa tatu zishyira saa yine z’ijoro, mu kagari ka Nyakabungo mu murenge wa Jali wo mu karere ka Gasabo, Umugabo yatunguye abaturage ubwo babonaga afashe umwanzuro wo kwikira mu nzu we n’ibintu byose byari biyirimo abitewe no gushaka guhima umugorewe Nyirangirukongenda Oliva bayibanagamo.

Umwe mu baturage batabaye akibona imyotsi icumbye mu nzu yavuze uko yabonye ibi bintu yagize ati “Naje gutabara, narindi mu nzu numva ikirahure kiramenetse, kimaze kumeneka ndasohoka numva nta nduru zihari nisubirira mu nzu hashize akanya numva umugore ajegeza urugi avuga ati kingura mugihe avuga ngo Kingura umugabo we atavuga narindi mu rugo birangiyetugiye kumva twumva umudamu aravuze ati muntabare ngo atwitse imyenda” uyu mugore watangaga ubuhamya bw’uko ibintu byagenze ndetse utashatse no gutangaza amazina ye yakomeje asobanura uko uyu muryango ubusanzwe warubanye mbere y’uko ibi byose biba aho yagize ati ‘Uyu muryango, umudamu ntabwo twakundaga kuvugana cyane ariko guca inyuma umugabo byo yabikoraga nubwo abihakana, arasambana rwose ati nshingira yuko nange yari yarantwariye umugabo, arasenya ingo rwose, atwara abagabo b’abandi asenya ingo”

Undi mu bagore bari bahari ubwo Btn dukesha iyi nkuru yahageraga nawe yemeje ibyo uyu mugore ashinjwa byo gusambana aho yagize ati “ntabwo nabihakana, ni byo kuko na nimugoroba umugabo yatashye, aramubura amaze kumubura biba ngombwa ko akinga ajya mu nzu, agiye mu nzu umugore araza arakomanga kubera ko umugabo we acisha make tuba tubibona ukuntu nyine babanye, umugabo nta mahane yagiraga ariko nyine icyateye kwiyahura ni umugore wamuteshaga umutwe, yaramaze nk’iminsi itatu aza agasanga umugore ntawuhari” yakomeje avuga ko uyu mugore ari umusambanyi cyane rwose kuko ngo rimwe na rimwe umugabo we yazaga agashyiraho indi ngufuri yamubuze mu rugo.

 

Nyirangirukongenda Oliva, umugore wa Bosco we yavuze ko ngo ibyo aba baturage bamushinja Atari ukuri kuko ngo ibigendanye n’uburaya atabigenderamo.

Oliva mu magambo ye yagize ati “Dufitanye umwana umwe ntabwo twasezeranye, ibyo byose bari kuvuga ni ukumbeshyera gusa icyo narimuziho ni uko yajyaga anyway inzoga cyane agasinda no mubyatumye atwika ni uko yari yasinze cyane”

Bamwe muri aba baturage bavuga ko kuba abagabo bagira inshingano nyinshi bakabura umwanya wo guha abagore babo aricyo gituma abagore bashatse bafata umwanzuro wo kubaca inyuma.

Umugabo umwe muri bo yagize ati “Hari igihe rwose umugabo aba ari ntagatege kandi umugore afite ubushyuhe, akishakira agakoresho ku ruhande, hari utazi agakoresho muri bose se? ati ntakubeshye inaha tugira imvugo yo kuvuga ngo uriya ntabwo yabasha gutwara iriya kamyo, ibiri ukuri nange reka nihereho njya nywa agacupa hari igihe ndyama mpita ningwenyekera. N’abantu ku muhanda hari igihe yazamukaga asunika n’iryo gare uriya mugabo rwose ntabwo uriya mugore yamubasha”

Uwizeyimana Mediatrice wakodeshaga uyu mugabo Niyigena Bosco, ku ruhande rwe avuga ko yagakwiye gukorerwa ubuvugizi iyi nzu ye ikaba yasanwa bitewe n’uko ari yo yamutungiraga abana.

Mediatrice yagize ati “Igihombo ngize ngize inzu yange yangiritse, inzugi n’amadirishya babikubise babatabara, n’amabati hari igihande cyahiye, urumva nyine mfite ikibazo cy’inzu yange. Ndasaba ubufasha ko mwankorera ubuvugizi wenda bakaba bampa ubufasha bwo kuba nakinga inzu n’igihande cyangiritse hejuru bakampa ubufasha”

Kuri ubu Niyigena Bosco ndetse n’mugore we Olive bamaze kujyanywa n’imodoka y’isuku y’umutekano wa Jali mu gihe hagikomeje iperereza ryo kugirango hamenyekane icyaba cyateye uyu mugabo gushaka kwiyahura ubuzima.

 

 

Related posts

Burera: Umugabo yishwe n’ inzoga ibikomeje gutera urujijo abaturage

Iyo umaze igihe ntacyo ukora uba urimo guta umwanya_ Umwe mu bagororerwa mu kigonkororamuco

Perezida Kagame yagaragaje Latvia nk’umufatanyabikorwa mwiza kandi ufite ibyo ahuriyeho n’u Rwanda