Musanze : Abaturage bavuga ko babangamirwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze babarembeje babaka ruswa igihe bagiye babagana

 

Abatuye Mu kagari ka Rungu, mu murenge wa Gataraga wo mu karere ka Musanze bakomeje gutunga agatoki abayobozi bo mu nzego zibanze cyane cyane abo cyane cyane abo mu midugudu ibyo bakunze kwita akantu ngo babone kubakemurira bimwe mu bibazo baba bafite

Umwe mu baturage baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru yatangiye avuga ukuntu umubyeyi we bari baramwanditse ku rutonde rw’abazubakirwa nyuma agasanga bamukuyeho ntiyubakirwe. Uyu yagize ati “Nk’urugero umukecuru wange afite inzu iri hanze, bari baramwanditse ariko nyuma bamukura kuri liste, ngo ntabwo agomba kubakirwa kandi inzu arimo urebye iri hanze rwose mubafashwa nawe akwiye gufashwa. Ngo ni ibyo rero woe niba udatanze akantu umukecuru wawe ngo ntabwo azubakirwa, ako kantu rero bavuga ni amafaranga ngo niba ntabahaye inzoga ntacyo bazakora ariko cyane cyane kubera ko ubuyobozi bwo hejuru buba butabizi, ubuyobozi bw’umudugudu akenshi nibwo bubikora, kuko rwose iyo ndamuka mbayhaye akantu umukecuru aba yarubakiwe ”.

Undi ugaragara nk;ushaje we yagize ati”Reka muri aka gace rwose ntabwo byoroshye, ikibazo cya Ruswa nka rubanda rugufi rwose iyo nta kantu ufite nta kintu bagufasha” yakomeje avuga ko bigoye ko harikintu ubuyobozi bwagufasha nta mafaranga ubahaye ngo kuko badahembwa ashyiramo ijambo rivuga ngo wagirango baba bari “kuduhembeshaho”.

Ati ntibaduhembeshe ku ngufu, ngo ni abaturage bagomba kuduhemba bakatubabaza, wamubwira ikibazo ntacyumve.

Kuri iki kibazo, nta muyobozi w’umudugudu n’umwe washatse kuvugana n’itangazamakuru kugirango agire icyo akivugaho gusa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga Bwana Micomyiza Hermana avuga ko agiye kubigenzura ndetse no gukangurira abaturage kugana inzego bakajya batungira agatoki inzego zisumbuye abo bayobozi babasaba ruswa kandi ko uwo muco wo gusaba rusaba ruswa Atari mwiza muri iki gihe tugezemo.

Hermana Micomyiza yagize ati “Ntekereza yuko kubigenzura kose ni uko atri uko bakwiye atanga amakuru yuko agiye gutanga ruswa bakabimenyekanisha hakiri kare bakaduha amakuru tukabahana by’intangarugero cyangwa se tukabashyikiriza inzego bireba. Ntekereza yuko niba hariho nubikora ni uko igihe kiwe kitaragera aramutse agaragaye ntabwo byamugwa neza”.

Aba baturage kandi bavuga ko nubwo babizi ko ruswa ari mbi ngo gusa kubera amaburakindi nta n’amikoro baba bafite ngo bamwe Babura icyo batanga ngo bakemurirwe ibibazo byabo ngo bakibagiraho ingaruka.

Aha bakaba ariho bahera basaba inzego zo hejuru kwegera inzego z’ibanze cyane cyane izo mu midugudu bakabakangurira kujya batanga service nziza ku baturage uko bikwiye bitabasabye kubanza guhabwa ruswa kugirango babone kubakemurira ibibazo.

Related posts

Bamuketseho amarozi,Ruhango umukecuru yishwe nabi

Uko Emelyne n’ itsinda ry’ abantu 8 bisanze mu maboko ya RIB

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.