UR Huye: Harakekwa umukobwa waba yakuyemo inda uruhinja akaruta muri Pubeli

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Tariki ya 1 Ukuboza 2023 muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye haramutse havugwa inkuru y’umunyeshuri w’umukobwa utaramenyekana wakuyemo inda uruhinja akaruta muri Pubeli isanzwe ishyirwamo imyanda.

Ni inkuru yabyutse icicikana muri iyi Kaminuza natwe itugeraho kuri kglnews gusa gusa kuri ubu ubuyobozi bwa Kaminuza ntacyo buratangaza kuri iyi nkuru naho RIB yo yabyutse ikora iperereza rikaba rigikomeje.

Ubusanzwe muri Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko Ishami rya Huye hakunze kumvikana inkuru z’ubusambanyi Cyane Cyane ku bana b’abakobwa aho ngo babangamira abakora umwuga w’ubusambanyi bweruye bakabatwara abakiliya mu gihe bo batabyerura ngo babikore Kinyamwuga

Mu minsi yashize haherutse gusohoka inkuru ivuga kuri iki kibazo cy’ubusambanyi ku bana b’abakobwa bo muri Kaminuza yakozwe n’umunyamakuru w’umushakashatsi aho abenshi bagaragaje ikibazo ko baboterwa n’uko bahabwa amafaranga adahagije abatunga. (Buruse) Inkuru yose ushobora kuyumva uciye kuri link ikurikira.

Byinshi kuri iyi nkuru turacyabikurikirana…

Related posts

Nyuma y’ uko leta ya Congo ikubye 2 umushahara w’ Abasirikare , ibyishimo byari byinshi maze bagira bati'” Turaje twikize umwanzi, ubu leta yacu idufashe neza”

Urukundo rwari rwinshi ku Ingabo za SADC ku Murwanyi wa M23 ,Lt.Col Willy Ngoma bumvaga batamurekura

Impamvu ituma ingabo za Congo zihora zikubitwa nk’ akana n’ abarwanyi ba M23