Umwigano wa mushushwe wamaze abana b’imbeba….Angola iratashye muri AFCON 2024.

Umukino wabaye kuri uyu wa gatanu Saa moya z’umugoroba ubera kuri Felix Houphouet-Boigny Sitadium.

Umukino watangiye ikipe y’igihugu ya Nigeria iri hejuru gusa abakinnyi nka Ademola Lookman bagera mu rubuga rw’amahina bagahita babaka imipira mu buryo bworoshye.

Mu minota 15 ikipe y’igihugu ya Angola nayo yatangiye kugera imbere y’izamu ariko umunyezamu wa Nigeria Stanley Nwabali akababera ibamba imipira ayikuramo ku mashoti babaga bagerageje kurekura.Amakipe yombi yakomeje gukina akanirana kubona igitego bikomeza kugorana.

Haraho Victor Osimhen yarakibonye ku mupira warurenguwe na Ola Aina ashyiraho umutwe ariko unyura impande y’izamu gato cyane.

Kuwa 41 ikipe y’igihugu ya Nigeria yafunguye amazamu ku gitego cya Ademola Lookman nyuma y’akazi gakomeye Kari gakozwe na Frank onyeka azamukana umupira ahita awuhindura mu rubuga rw’amahina. Igice cya mbere cyarangiye Angola yananiwe kwishyura.

Mu gice cya kabiri n’ubundi Nigeria yaje ikomereza aho yariri mu gice cya mbere isatira abakinnyi nka Ademola Lookman bagerageza kurekura amashoti imbere y’izamu.

Kuwa 58 uwitwa Zini wa Angola winjiye mu kibuga asimbuye yaratsinze igitego cyo kwishyura habura gato ku mupira yararekuye maze uragenda ukubita igiti cy’izamu.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yakomeje gukina irata uburyo bw’inshi bw’ibitego byabazwe nkaho ku munota wa 80 Ademola Lookman yahaye umupira mwiza Victor Osimhen ari mu rubuga rw’amahina ariko kurekura ishoti rigana mu izamu biranga.

Angola yakomeje gukora impinduka aho yazanye mu kibuga Aziz Luvumbo abenshi bitiranyaga na Luvumbu wa Rayon Sports.

Umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Nigeria itsinze igitego 1-0 ihita iba ikipe ya mbere ikarishije itike ya 1/2 muri iyi mikino y’igikombe cy’Afuruka cya 2023 kiri kubera muri Cote D’Ivoire.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda