Musanze: Umugabo yibye Inka ayihisha mu buriri aryamamo

Ibi byabaye mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze Aho bivugwa ko Uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko ukekwaho kwiba inka yarangiza akayihisha mu buriri bwe yararagamo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, nibwo umuturage wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, yaje mu Murenge wa Gashaki Akarere ka Musanze ashakisha inka ye yibwe.

Nshimiyimana Samuel wibwe inka, yageze ku rugo rw’uwo ukekwaho ubujura atangira kubona ibimenyetso by’uko ari we ushobora kuba yayibye, maze abaturage barahurura, bakimubaza niba ari we wibye iyo nka arahakana cyane, ariko inka yamutengushye ihita yabira, abari aho bose bahita bumirwa.

Inka ikimara kwabira, uwakekwagaho ubujura yahise yiruka arabacika, binjiye mu nzu basanga inka iri ku buriri bwe yayitwikije inzitiramibu, nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, uwo mugabo akaba akomeje gushakishwa ngo ashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha.

SP Mwiseneza yagize ati “Uyu munsi mu ma saa yine z’igitondo, mu Mudugudu wa Murandi, Akagari ka Muharuro Umurenge wa Gashaki, abantu bibwe inka mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke baza bashakisha amakuru, inka ifatirwa muri uyu Murenge wa Gashaki, ariko umugabo yabanje guhakana, mu gihe agihakana inka irabira, binjiye basanga yayihishe mu buriri iri muri supaneti.Inka ikimara kwabira, uwo mugabo yahise abaca mu rihumye aracika, arirukanka ubu ari gushakishwa, ariko inka yasubijwe nyirayo”.

Ubujura hirya no hino mu gihugu bugenda bufata indi ntera gusa abaturage bakabihuza no kuba abafashwe bafungwa bagahita babarekura.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Musanze

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro