Ikipe ya AS Kigali yatsinze Gorilla FC igitego kimwe ku busa ihita izamuka ku mwanya, naho Gorilla FC ya Hadji Nudaheranwa bikomeza kuba bibi.
Wari umukino ubimburire imikino y’umunsi wa 19. Igitego cya Hussain Shabani ni cyo cyatandukanyije aya makipe. Hussein Shabani wari umukino we wa mbere akiniye AS Kigali, yagezemo mu mikino yo kwishyura.
Uko umukino wagenze muri make
Ku munota wa 7 gusa, Iradukunda Simeon yahushije igitego ku mupira wari uzamukanwe na Samuel Simeon ateretseho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.
Ku munota wa 23 Hussain Shabani Tchabalala yatsinze igitego cya mbere ku mupira wari uzamukanwe na Bosco ahereza Tchabalala ahita arekura ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu izamu. Hussain Shabani yahise yandikisha igitego cya mbere mu mukino we wa mbere yari akiniye AS Kigali nyuma yo kugaruka.
AS Kigali yakomeje gushakisha igitego cya kabiri, ariko amahirwe yakomeje kwanga. Gorilla FC nayo yakomeje gukora iyo bwabaga ndetse ikora impinduka abakinnyi nka Rubuguza Jean Pierre, Nizeyimana Mubarakh ariko igitego kirabura burundu.
AS Kigali ihise ifata umwanya wa 6 n’amanota 25, mu mikino 19 imaze gukina. Gorilla FC ihise igana ahabi, kuko ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 21 mu mikino 19 ndetse amakipe ayiri inyuma ikaba iyarusha imikino.
Uko indi mikino izagenda
Ku wa 6
Kiyovu Sports izakira Gasogi United, Etoile de L’Est yakire Mukura Victory Sports naho Bugesera FC yakire Sunrise FC.
Ku cyumweru
Musanze FC izakira APR FC, Muhazi United yakire Amagaju FC Police FC yakire Etincelles FC naho Rayon Sports yakire Marine FC.