Umwe yiyemeje asaga Miliyoni 50 RWF, hategurwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 RWF ku mukino wa Gasogi! Ibyavuye mu nama y’Abahoze bayoboye Rayon Sports

Charles Bbaale amaze gutsinda ibitego 2!

Abahoze mu buyobozi bwo hejuru mu Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 bongeye guhura baganira ku buryo bwo kwishamo ibisubizo by’ibibazo uruhumbirajana iyi kipe imazemo igihe kirekire bigahumira ku mirari ubwo uwari Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle yeguraga.

Dr. Rwagacondo, Muvunyi Paul, Paul Ruhamyambuga, Gacinya Chance Denis, Gakwaya Olivier, Claude Mushimire, Me Muhirwa Freddy, Mugano Justin, Twagirayezu Thadée bari ku ruhembe rw’abahujwe n’umugambi wo kuvugutira umuti ibibazo biri muri Rayon Sports.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Uwayezu Jean Fidèle wari uteruye aharemereye muri Rayon Sports yatangaje ko yeguye ku nshingano ze kubera uburwayi, Ikipe isigara idafite Abakuru, nubwo amakuru avuga ko byabaye ngombwa ko Ngoga Roger Aimable wari Visi-Perezida wari wareguye ari we ugarutse muri Rayon Sports ariko.

Uyu Ngoga Roger Amiable rero yahamagaye bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports abasaba ko baza bakamufasha akareba ko yasoza iyi manda izarangira mu kwezi gutaha bagategura andi matora.

Aba bahoze mu buyobozi bamubwiye ko batanze gufasha ikipe ariko basabwe kwigira ku ruhande, bamusabye kuvugisha Minisiteri ya Siporo yamubwira ko nta miziro bagifite biteguye kuza kandi bagatanga n’amafaranga afatika, icyakora biramutse byanze bo ntacyo bakora mu rwego rwo kutaregwa ukwivanga.

Iyi nama yabereye i Rebero mu amwemereye guhita bishyura ibirarane by’imishahara ikipe yose ifite aho amakuru avuga ko nka Muvunyi Paul yemeye kwishyura ukwezi kwa 8 abandi bagashaka andi. Ukwezi kw’imishahara kwa Rayon kugizwe n’abarirwa muri Miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Aba kandi bashyiriyeho abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 Frw mu gihe bakegukana amanota 3 ku mukino wa Gasogi United.

Hakusanyijwe kandi hafi miliyoni 15 Frw zo gufasha ikipe kwitegura uyu mukino. Aya akaba azahuzwa n’ayo Special Team [Abahoze hafi ya Uwayezu Jean Fidèle] na bo barimo gukusanya ngo bategure umukino wa Gasogi United.

Kugera ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 11 n’amanota 2 nyuma yo kunganya na Marines FC n’Amagaju FC mu mikino ibiri ibanza. Uretse umukino wa Gasogi United iti kwitegura uzaba tariki 21 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro, tariki 19 Ukwakira uyu mwaka izakira APR FC muri Derbie de Milles Collines.

Dr. Rwagacondo, Muvunyi Paul, Paul Ruhamyambuga, Gacinya Chance Denis, Gakwaya Olivier, Claude Mushimire, Me Muhirwa Freddy, Mugano Justin, Twagirayezu Thadée bari ku ruhembe rw’abahuriye i Rebero

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda