APR FC yerekeje mu Misiri ku ntego zo kubohoza “Amatsinda” ya Champions League yihimuye kuri Pyramids [AMAFOTO]

Seidu Dauda Yussif, Lamine Bah na Richmond Nii Lamptey

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yerekeje mu gihugu cya Misiri aho igiye gukina na FC Pyramids mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024, nyuma y’aho umukino ubanza amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

Mu masaha ya saa Kenda zo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, ni bwo abagize iyi kipe bahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe.

Mu rugendo rwayo, iyi kipe iranyura i Addis Ababa muri Ethiopie n’i Dubai Leta ziyunze z’Abarabu mbere yo kugera i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri aho umukino uzabera nyirizina.

Mu masaha y’Igitondo na none kuri uyu wa Kabiri, ikipe yabanje gukorera imyitozo ku kibuga cyo hanze cya Stade Amahoro, abakinnyi bayivamo bajya kuruhuka igihe kigufi bahita berekeza ku kibuga cy’indege, i Kanombe.

Nyuma y’uko Fiston Kalala Mayele yanze ko APR FC isoza umukino ifite impamba ubwo yishyuraga igitego umukino ukarangira ari igitego 1-1, APR FC irasabwa nibura kwinjiza igitego kugira ngo ibe yakomeza. Ishobora gutsinda 1-0, 2-0, 2-1… cyangwa no kunganya ibitego biri hejuru ya 2 kubera ko CAF igiha agaciro igitego cyatsindiwe hanze.

Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024 mu murwa mukuru Cairo wa Misiri, aho ikipe izatsinda uyu mukino w’Ijonjora rya Kabiri azahita yinjira mu matsinda ya CAF Champions League ya 2024/2025.

Abarimo rutahizamu Mamadou Sy, Byiringiro Gilbert mu bajyanye n’ikipe!
Niyibizi Ramadhna, Alioum Souane na Niyigena Clement
Seidu Dauda Yussif, Lamine Bah na Richmond Nii Lamptey
Yvan Ruhamyankiko na Nshimiyimana Yunussu
[Lamptey mu ifoto] APR FC yabanje gukora imyitozo mbere yo guhaguruka!
Tuyisenge Arsene na we mu myitozo mbere yo guhaguruka!

Related posts

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje

BetPawa PlayOffs 2024: Patriots BBC yahambiriye APR BBC, byose bitangira bundi bushya [AMAFOTO]

APR FC yasesekaye kwa Pyramids mu Misiri ikubita agatoki ku kandi [AMAFOTO]