Umwe mu bazamu beza u Rwanda rwagize yasezeye ku gukina umupira w’amaguru nyuma y’imyaka 19

Ndayishimiye Jean Eric Bakame wakiniye amakipe atandukanye n’ikipe y’igihugu Amavubi yasezeye Ku mupira w’amaguru nk’umukinnyi nyuma y’imyaka 19 awukina.

Bakame abinyujije Ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse ati: “Ndashimira buri wese wambaye hafi muri ururugendo. Abatoza, abakinnyi, n’abayobozi, abafana ndetse n’umujyango wange wambaye hafi mururugendo Aho bitagenze neza mbasabye imbabazi mbikuye kumutima. urugendo rwange nk’umukinnyi nkaba ndusoreje aha, kandi Ndashimira imana yabanye nange muriyo myaka kugeza magingo aya”.

Bakame yakiniye amakipe atandukanye kandi akomeye harimo, J.S.K, Atraco FC, As Kigali, APR FC, Rayon sport, police FC na Bugesera hano mu Rwanda, naho hanze y’u Rwanda yakiniye AFC LEOPARD.

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]